Kuri iki Cyumweru tariki 18 Ugushyingo 2018,u Rwanda ruri mu itsinda ‘H’ rwakiriye ikipe y’igihugu ya Repubulika ya Centrafrique kuri Stade Huye, uyu mukino ukaba wari uw’umunsi wa gatanu mu gushaka itike y’Igikombe cya Afurika kizabera muri Cameroun muri Kamena 2019, ukaba warangiye amakipe yombi anganya ibitego 2-2, ariko igitego cya kabiri amavubi yatsinzwe cyinjiye ku munota wa nyuma gitsinzwe na Geofrey Kondogbia wa Repubulika ya Centrafrique, ibi bikaba byabaye abanyarwanda bari bamaze kugira icyizere ko uyu mukino bamaze kuwubonamo amanota 3. Umukino watangiye neza ku ruhande rw’ikipe y’u…
SOMA INKURUMonth: November 2018
Nyuma y’amezi atanu ari mu gihirahiro, yamaze gusezererwa na Rayon Sports
Ndayishimiye Eric uzwi nka Bakame wari umuzamu mukuru wa Rayon Sports mu myaka itanu ishize yemerewe kuyisohokamo nyuma yo gushinjwa gutsindisha iyi kipe no kwirukanisha umutoza wayo, nyuma y’ibi kuri uyu wa 18 Ugushyingo 2018, nawe yanditse ubutumwa kuri Facebook agaruka ku nzira y’umusaraba yanyuzemo mu minsi ya nyuma muri Rayon Sports, ariko yanishimiye kuba yemerewe kujya gushakira ubuzima ahandi. Rayon Sports yasobanuye ko yamusabye kwandika ibaruwa yisobanura ariko ntiyanyuzwe n’ibyari bikubiye mu nyandiko yatanze, Bakame nawe akemeza ko atari kuvuga ibyo atakoze ngo ashimishije abayobozi be. Kuri Bakame kuba…
SOMA INKURUNyuma yo kunganyiriza iwabo, Haribazwa ibizaba ku mavubi U 23 mu mukino wo kwishyura
Umukino wakiniwe kuri Stade Umuganda mu Karere ka Rubavu ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 14 Ugushyingo 2018, wahuje ikipe y’Igihugu y’u Rwanda Amavubi y’Abatarengeje imyaka 23 n’iya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo “Les Léopards”, warangiye amakipe yombi nta n’imwe ishoboye kureba mu izamu ry’indi, uyu ukaba wari umukino ubanza wo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika kizabera mu Misiri mu Ugushyingo mu mwaka wa 2019. Iminota ya mbere y’igice cya mbere yaranzwe no gusatira gukomeye kw’abakinnyi ba RDC, bakiniraga imbere y’umubare munini w’abafana babo nyamara bari mu mahanga, ndetse babonye…
SOMA INKURUUbushakashatsi ku gitabo kivuguruye kirimo indwara n’ibyago bikomoka ku kazi cyamuritswe na RSSB
Kuri uyu wa gatatu tariki 14 Ugushyingo 2018, Ikigo cy’Igihugu cy’Ubwiteganyirize mu Rwanda (RSSB) nibwo cyamuritse ubushakashatsi bwakozwe n’Ikigo IBC Group gifatanyije na Belincosoc ku kuvugurura igitabo gikubiyemo lisiti y’indwara z’ibyago bikomoka ku kazi n’ikirimo ingero z’ubumuga bukomoka ku kazi bwamurikiwe abahagarariye ibigo by’ubwishingizi, Minisiteri zitandukanye zirimo; iy’ubuzima, iy’abakozi ba Leta n’umurimo, iy’imari n’igenamigambi, iy’ubutegetsi bw’igihugu ndetse n’impuguke mu bijyanye n’ubuvuzi bw’indwara zitandukanye. Dr. Hategekimana Juvénal umwe mu bifashishijwe mu gukora ubu bushakashatsi yavuze ko urutonde rw’indwara zikomoka ku kazi rwakoreshwaga mu Rwanda ari urwo mu 1980, kandi rwariho indwara…
SOMA INKURUKu nshuro ya mbere ihuriro Nyafurika ryita ku bidukikije mu Rwanda
Ihuriro rizahuza abarenga 1 000, barimo abashoramari, abashyiraho za politiki n’abahanga mu by’imari bazaturuka hirya no hino muri Afurika kugira ngo basangire inararibonye ku bukungu butangiza Ibidukikije n’iteramberre ridahangarwa n’imihindagurikire y’ibihe, iri huriro rizabera mu Rwanda akaba ari irya mbere ribaye muri Afurika. Iri huriro rizamara rizatangira ku wa 26 risozwe kuwa 30 Ugushyingo, rikazabera muri Kigali Convention Centre n’ahandi hari ibikorwa bigamije ubukungu butangiza ibidukikije hirya no hino mu gihugu. Iri huriro rizubaka ubufatanye hagati y’abakora mu byerekeye ubukungu butangiza ibidukikije muri Afurika, kandi rihe abafatanyabikorwa mu iterambere urubuga…
SOMA INKURUMiss Iradukunda yitabiriye amarushanwa ya Miss w’Isi abera mu Bushinwa
Miss Iradukunda Liliane uhagarariye u Rwanda muri Miss World yamaze kugera mu gihugu cy’Ubushinwa ahagomba kubera iri rushaanwa ndetse anatangaza ko ameze neza nubwo irushanwa nyiri izina ritaratangira, uyu mukobwa yavuze ko babasabye kwiyerekana mu mwambaro gakondo mu gace ko kwakira abakobwa bose bitabiriye iri rushanwa. Miss Iradukunda Liliane ati “Nagezeyo amahoro gusa irushanwa ntabwo riratangira baracyari kutwakira”. Uyu mukobwa yabwiye itangazamakuru ko ubwo babakiraga babasabye kwambara umwambaro uranga igihugu cye kimwe na bagenzi be bose basabwe kwambara gutyo kugira ngo bamurike umuco w’ibihugu byabo. Abakobwa bose bari guhatanira ikamba…
SOMA INKURUPerezida Kagame mu Nama yiga ku kubaka Amahoro ku Isi
Kuri iki cyumweru tariki 11 Ugushyingo 2018, i Paris mu Bufaransa hatangijwe Inama yiga ku Mahoro ku Isi “Paris Peace Forum”, mu bayitabiriye harimo Perezida w’u Rwanda Paul Kagame, ikaba ari inama ya mbere y’Ihuriro ry’i Paris ku Mahoro ryiswe ‘Paris Peace Forum’ yiga ku buryo bwo kubaka amahoro n’umutekano birambye ku Isi. Mu bayitabiriye harimo abakuru b’ibihugu na za Guverinoma, aho bunguranye ibitekerezo nyuma y’umuhango wo kwibuka imyaka 100 ishize intambara ya Mbere y’Isi irangiye. Uyu muhango watangiye saa tanu zuzuye kuri “Arc de Triomphe”, ahari ikimenyetso cy’intwari z’Ubufaransa…
SOMA INKURUManchester City yongeye gushimisha abakunzi bayo
Kuri iki cyumweru tariki 11 Ugushyingo 2018, Manchester City yongeye kwitwara neza aho yatangiye umukino yugarira byatumye ku munota wa 12 David Silva afungura amazamu ku mupira mwiza yahawe na mugenzi we Bernardo Silva wacitse Luke Shaw agakata umupira mwiza imbere y’izamu ukamusanga aho yari ahagaze,awutera mu izamu. Manchester City yakomeje kuyobora umukino imbere y’abafana bayo gusa ntiyabasha kubona ikindi gitego mu gice cya mbere cyarangiye iyoboye n’igitego 1-0. Igice cya kabiri kigitangira ku munota wa 48, Sergio Kun Aguero yatsinze igitego cyiza cyane nyuma y’aho Lingard yatakaje umupira,Fernandinho awuhereza…
SOMA INKURUMuri RDC inyeshyamba zibangamira ibikorwa byo gukumira ebola
Abantu bagera ku bihumbi 250 muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bamaze guhabwa urukingo ariko inzego z’ubuzima zivuga ko icyo gikorwa cyagiye kibangamirwa n’inyeshyamba zitwaje intwaro zigirira nabi abashinzwe ubuzima, akaba ariyo mpamvu izi nzego zemeje ko abasaga 200 bamaze guhitanwa na Ebola abenshi muri bo abo mu Mujyi wa Beni, utuwe n’abasaga ibihumbi 800 muri Kivu y’Amajyaruguru. Abantu 291 nibo bamaze kugaragaraho ibimenyetso bya Ebola, 201 muri bo byemejwe ko bamaze kuyandura, iki cyorezo kikaba cyaratangiye kugaragara muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo muri Nyakanga uyu mwaka, akaba ari…
SOMA INKURUUmufasha wa Perezida wa Haiti Madamu Martine Moise yasesekaye mu Rwanda yitabiriye inama
Madamu Martine Moïse umugore wa Perezida wa Haïti yageze i Kigali, kuri iki cyumweru mu gitondo cyo ku wa 11 Ugushyingo 2018 akaba yaje yitabiriye Inama Mpuzamahanga ku kuboneza urubyaro (ICFP) izamara ’iminsi itatu iteganyijwe kuva kuwa 12 kugeza 15 Ugushyingo 2018, ikaba izitabirwa n’abantu barenga 3000 bo mu bihugu 110. Akigera ku Kibuga cy’indege i Kanombe Madamu Martine yakiriwe na Dr Ndimubanzi Patrick akaba ari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima ushinzwe Ubuvuzi bw’Ibanze hamwe n’Umuyobozi Mukuru wungirije mu Kigo cy’Igihugu cy’Ubwiteganyirize (RSSB) Dr Hakiba Solange n’Umunyamabanga Uhoraho muri…
SOMA INKURU