Manchester City yongeye gushimisha abakunzi bayo


Kuri iki cyumweru tariki 11 Ugushyingo 2018, Manchester City yongeye kwitwara neza aho yatangiye umukino yugarira byatumye ku munota wa 12 David Silva afungura amazamu ku mupira mwiza yahawe na mugenzi we Bernardo Silva wacitse Luke Shaw agakata umupira mwiza imbere y’izamu ukamusanga aho yari ahagaze,awutera mu izamu.

Manchester City yongeye gushimisha abakunzi bayo

Manchester City yakomeje kuyobora umukino imbere y’abafana bayo gusa ntiyabasha kubona ikindi gitego mu gice cya mbere cyarangiye iyoboye n’igitego 1-0.

Igice cya kabiri kigitangira ku munota wa 48, Sergio Kun Aguero yatsinze igitego cyiza cyane nyuma y’aho Lingard yatakaje umupira,Fernandinho awuhereza Bernardo Silva nawe awuhereza Aguero, awuboneza mu nshundura.

Ku munota wa 57 Romelu Lukaku winjiye mu kibuga asimbuye Lingard yategewe mu rubuga rw’amahina n’umunyezamu Ederson,umusifuzi atanga penaliti yinjijwe neza na Anthony Martial, Manchester United iba ibonye igitego cya mbere.

Manchester United yatsinzwe igitego cya 3 ku munota wa 86 gitsinzwe na Ilkay Gundoganwinjiye mu kibuga asimbuye Kun Aguero.

Umukino warangiye Manchester City itsinze ibitego 3 kuri 1 cya Manchester United.

NIYONZIMA Theogene


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.