Abasaga 1000 nibo batakoze ikizamini cya leta


Minisiteri y’Uburezi yatangaje ko abanyeshuri 1170 batagaragaye mu bizamini bisoza amashuri yisumbuye umwaka wa 2018. Abataragaraye muri ibi bizamini ni 885 bo mu cyiciro rusange na 315 bakora ibizamini bisoza amashuri yisumbuye. Uturere two Mujyi wa Kigali, Gasabo, Nyarugenge na Kicukiro nitwo dufite umubare munini w’abatarakoze ibizamini bisoza amashuri yisumbuye. Minisiteri y’Uburezi itangaza ko abanyeshuri bigenga aribo usanga badakora cyane ibizamini.

Abasaga 1000 ntibakoze ikizamini cya leta mu mashuri yisumbuye

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye muri Minisiteri y’Uburezi, Munyakazi Isaac, avuga ko bamwe muri aba banyeshuri batagaragaye mu bizamini byaterwaga n’uko bari barwaye, abandi ngo bari bafitanye ibibazo n’amashuri bigaho.

Ikindi kandi hari bamwe bagiye batinda kugera aho bagombaga gukorera ibizamini, cyane cyane abiga baba hanze y’ibigo batubahirizaga igihe cyagenwe cyo gusobanura amabwiriza y’ikorwa ry’ibizamini. Yagize ati “Nta bindi bibazo byagaragaye uretse gukererwa kw’abanyeshuri, byatumaga gukemura ibibazo bidakorwa ku gihe, abanyeshuri barwara bari mu bizamini bo bajyanwa kwa muganga.”

Gusa Munyakazi yavuze ko ku ishuri rya Ecole Technique SOS Kinyinya riherereye mu Murenge wa Kinyinya mu Karere ka Gasabo, Umuyobozi wari ushinzwe kugenzura uko ibizamini bikorwa, yasimbuwe nyuma yo kutabahiriza amategeko n’amabwiriza y’ibizamini. Ati “Ku ishuri rya Ecole Technique SOS, hagaragaye ikibazo aho abakandida babiri bari bicaranye mu gihe bari bagiye gukora ikizamini kimwe, ibi byabaye mu gitondo mu gihe Minisitiri w’Uburezi yatangizaga ibizamini, ako kanya uwo muyobozi yahise asimbuzwa”.

Umuvugizi wa Polisi, CP John Bosco Kabera, we avuga ko muri rusange ibizamini byatangiye neza mu gihugu cyose. Yabwiye The Newtimes dukesha iyi nkuru ati “Ahagombaga gukorerwa ibizamini hose hagenzuwe amasaha 24 mu gihugu, abapolisi bagiye bahoherezwa kandi n’ubu bari mu kazi amanywa n’ijoro kugira ngo ikorwa ry’ibizamini rigende neza.”

CP Kabera yongeyeho ko abashinzwe umutekano n’abahagarariye ibizamini ku bigo bikorerwaho, bakora uko bashoboye ngo barwanye ko haboneka icyahungabanya kugenda neza kw’ibi bizamini.

Biteganyijwe ko ibi bizamini byatangiye kuri uyu wa kabiri bizarangira tariki ya 27 uku kwezi mu cyiciro rusange na tariki 30 ku barangije ayisumbuye.

Muri uyu mwaka wa 2018 abarenga 1000 ntibakoze ikizamini cya leta mu mashuri yisumbuye

Abanyeshuri bangana 143,551 nibo bitabiriye ibizamini by’amashuri yisumbuye, aba barimo 46,653 bakora ibizamini birangiza amashuri yisumbuye naho 96,898 bakaba bakora ibizamini bisoza icyiciro rusange.

Muri rusange mu gihugu cyose ibi bizamini biri gukorerwa ku bigo 447 ku barangiza icyiciro rusange na 381 ku barangiza amashuri yisumbuye, naho abakora amasomo y’ubumenyingiro bo bari gukorera ku bigo 243.

 

Ubwanditsi


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.