Batatu bamamazaga umukandida watanzwe n’ishyaka riri ku butegetsi barishwe


Amakuru atangazwa n’ ishyaka riri ku butegetsi muri Repubulika iharanira  Demukarasi ya Congo, ni urupfu rw’abantu batatu biciwe i Kasai mu mpera z’ icyumweru gishize. Iyicwa ry’aba bantu batatu ryanemejwe n’ imiryango yabo nk’uko byatangajwe n’ibinyamakuru byo muri iki gihugu.

Abamazaga uyu mukandida Ramazani Shadary watanzwe n’ishyaka riri ku butegetsi 3 muri bo bishwe

Uko ari batatu biciwe mu bikorwa byo kwamamaza umukandida watanzwe n’ishyaka riri ku butegetsi Ramazani Shadary. Agace ka Kasai biciwemo gakunzwe kumvikanamo ibibazo by’ umutekano muke uterwa n’inyeshyamba zirimo Mai Mai na ADF naru zikomoka muri Uganda.

Emmanuel Ramazani umukandida ushyigikiwe na Joseph Kabila

Ibiro ntaramakuru by’Abafaransa biherutse gutangaza ko Ramazani ushyigikiwe na Joseph Kabila wahoze ari perezida wa Congo yatangiye ibikorwa byo kwiyamamaza mbere y’ igihe kuko ibyo bikorwa yabitangiye mu mpera z’ icyumweru gishize mu gihe gahunda yavugaga ko bitangira ejo hashize kuwa Gatatu tariki 21 Ugushyingo 2018.

Amatora ya Perezida wa Congo ateganyijwe tariki 23 Ukuboza 2018. Aya matora yakereweho imyaka 2 kuko manda za Joseph Kabila wagiye ku butegetsi asimbuye se wishwe Laurent Desiré Kabila zarangiye mu mpera z’umwaka wa 2016.

Abishwe bari bambaye imipira iriho ibirango by’ishyaka riri ku butegetsi yanditseho Ramazani Shadary.  Umuhungu w’ umwe mubishwe yemeje ko bishwe ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize.

 

NIYONZIMA Theogene


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.