Umukino w’intoki uzwi nka Volleyball ukomeje gushimisha abakunzi bawo, aho amakipe akomeye UTB VC na Gisagara VC ziri mu makipe agomba gukina mu mikino y’umunsi wa gatatu wa shampiyona, hakazaba hari n’abahanzi bazataramira abizitabira uyu mukino. Iyi mikino izaba tariki 1 Ukuboza 2018 isubukuwe nyuma y’icyumweru aho mu mpera z’icyumweru gishize hakinwaga imikino ya Beach Volleyball. Shampiyona ya Volleyball yatangiranye umurindi cyane kubera ubwitabire buri hejuru bw’abafana bakunze kuza kuri stade baje kwirebera iyi mikino ikunzwe, aho n’abahanzi bazaba babukereye basusurutsa abitabira iyi mikino bakaba ari Senderi Hit, Queen Cha…
SOMA INKURUMonth: November 2018
Perezida Kagame yageze muri Argentine aho yitabiriye inama ya G20
Ibiro by’Umukuru w’Igihugu byatangaje ko Perezida Kagame yageze mu Murwa Mukuru Buenos Aires muri Argentine kuri uyu wa Kane, akaba yitabiriye inama y’ibihugu bikize ku Isi (G20) izatangira ejo kuwa gatanu tariki 30 Ugushyingo, bikaba biteganyijwe ko Perezida Kagame azatanga ikiganiro muri iyi nama kivuga ku “Gushyira imbere muntu”, kizavugirwamo ibijyanye no guhangira imirimo urubyiruko no kongerera umugore ubushobozi. Inama ya G20 igiye kubera muri Argentine ni iya 13, ihuje ibihugu bigize uyu muryango, ikaba ari nayo ya mbere ibereye muri Amerika y’Amajyepfo. Umuryango G20 ugizwe n’ibihugu birimo Argentine,…
SOMA INKURUGicumbi: Umugabo yatemesheje ishoka umwana avuga ko atari uwe
Abaturage bo mu Mudugudu wa Gashirwe, mu Kagari ka Gacurabwenge mu Murenge wa Byumba, John Byankundiye na Ingabire Amina babanaga nk’umugabo n’umugore, ku mugoroba wo ku wa gatatu tariki 28 Ugushyingo umugabo yatemye umwana wo muri urwo rugo avuga ko atari uwe. Abaturanyi babo bavuga ko babana mu bwumvikane buke n’amakimbirane ahoraho kuva bashakana, ku buryo ejo hashize bajya kurwana ngo byatangiye mu gitondo kare. Umwe mu baturage babibonye yabwiye Radio Ishingiro y’i Gicumbi, ati “Umwana atemwa hari saa tatu (mu gitondo), umugore we yatangiye gukubitwa saa kumi n’ebyiri, umwana…
SOMA INKURURubavu: amakimbirane yamuteye gukata igitsina cy’umugabo we
Umugore ukomoka mu Karere ka Rubavu, ari mu maboko y’Ubugenzacyaha kuva ku wa Kabiri w’iki cyumweru, akurikiranweho gukata igitsina cy’umugabo we akoresheje urwembe, ariko ku bw’amahirwe ntigicike. Uyu mugore utuye mu Kagari ka Burushya mu Murenge wa Nyamyumba,yashinjwe n’abaturanyi be guhohotera umugabo we inshuro nyinshi ndetse ngo rimwe yashatse kumutera icyuma. Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Burushya, Uwimana Eustache yabwiye Igihe dukesha iyi nkuru ko uyu mugore yari yarananiranye none byarangiye aciye igitsina umugabo we. Yagize ati “Bari basanzwe bafitanye amakimbirane ku buryo uyu mugore yararanaga icyuma, hari n’ubwo bamufunze…
SOMA INKURUUruhare rw’Ubufaransa mu iyicwa ry’abatutsi mu Bisesero rukomeje kwirengagizwa
Guhera mu mwaka wa 2005, Ihuriro ry’imirango mpuzamahanga iharanira uburenganzira bwa muntu “FIDH na LDH” n’indi itandukanye, yagiye ishinja ingabo z’abafaransa zari mu kiswe “Opération Turquoise” gutererana ku bushake abatutsi bari bahungiye mu Bisesero hagati ya tariki 27 na 30 Kamena 1994. Gusa nyuma y’imyaka 13 y’iperereza, nta muntu n’umwe watangajwe ko abikurikiranyweho. Ku wa 27 Nyakanga uyu mwaka, abacamanza bakoraga iperereza kuri ibyo birego bamenyesheje impande bireba ko iperereza rigiye guhagarikwa, muri Nzeri ikirego gifungwa bivugwa ko habuze ibimenyetso mu gihe Abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi bavuga ko abasirikare b’Abafaransa…
SOMA INKURUMukura yagarutse mu Rwanda yizeza byinshi abafana bayo
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane nibwo ikipe ya Mukura VS yagarutse mu Rwanda yakirwa n’abafana bayo, nyuma yo gukora ibyo benshi batari biteze, ubwo yanganyaga na Free States Stars yo muri Afurika mu mukino ubanza w’irushanwa rya CAF Confederation Cup. Umutoza wa Mukuru VS, Haringingo Francis Christian, yabwiye itangazamakuru ko mu minota 35 ya mbere ikipe ye yabonye amahirwe yo gutsinda ibitego ariko ntibyemere, mu gice cya kabiri ikipe yatangiye nabi ariko ibintu byaje gusubira ku murongo nyuma yo gukora impinduka. Ati “Tugeze hariya twashatse amakuru,…
SOMA INKURUAbari bafite indwara zibasaba kujya kwivuriza mu mahanga boroherejwe
Guhera kuri uyu wa Kane tariki ya 29 kugeza ku itariki ya mbere Ukuboza 2018, Inzobere mu buvuzi ziturutse mu Bitaro Mpuzamahanga bya Medanta mu Buhinde, zizasuzuma Abanyarwanda indwara z’umutima, amagufwa, ubwonko, imitsi ndetse na kanseri. Iki gikorwa kikaba cyarateguwe n’Ibitaro Mpuzamahanga bya Medanta bikorera mu Buhinde ku bufatanye na Global Healthcare Network, Umuryango Nyarwanda uhagarariye ibi bitaro mu Rwanda. Gusuzumwa n’izi nzobere bisaba amafaranga 5000 Frw ndetse n’ imiti yakwifashishwa mu gihe asanze arwaye akayigurira ahazabera iri suzuma. Iki gikorwa kizabera mu Mujyi wa Kigali kuri Polyclinique La Medicale…
SOMA INKURUIkipe izacakirana na APR FC muri CAF Champions League yo muri Tunizia yasesekaye mu Rwanda
3Mu rukerera rwo kuri uyu wa mbere nibwo abakinnyi n’abayobozi ba Club Africain bageze mu Rwanda baje gucakirana n’ikipe ya APR FC mu mikino ya CAF Champions League 2018-2019. Club Africain yo muri Tunisia yazanye delegation y’abagera kuri 30 barimo abakinnyi, abatoza, abaganga n’abandi baherekeje. Iyi kipe iri mu zikunzwe muri Tunizia yageze mu Rwanda Saa saba na makumyabiri z’igitondo cyo kuri uyu wa mbere tariki 26 Ugushyingo 2018, ihita yurira imodoka yari yateguriwe kubajyana kuri Lemigo Hotel bacumbitsemo. Club Africain ije mu Rwanda ibura abakinnyi 2 bayo bakomeye barimo…
SOMA INKURUMukura VS yiteguye gutungurana nyuma y’igihe kinini ititabira imikino ya CAF
Kuri uyu wa Mbere tariki 26 Ugushyingo 2018 saa tatu z’igitondo nibwo Mukura Victory Sports ihaguruka mu Rwanda ijya muri Afurika y’Epfo, ibi bikaba bibaye nyuma y’aho yegukanye igikombe cy’Amahoro cya 2018 itsinze Rayon Sports ku mukino wa nyuma, iyi kipe ikaba igiye gukina umukino ubanza w’ijonjora ry’ibanze ry’igikombe gihuza amakipe yatwaye ibikombe by’ibihugu iwayo “Confederation Cup (CAF )”. Iyi kipe yambara umukara n’umuhondo ikaba yongeye gukora amateka yo kujya mu marushanwa nk’aya nyuma y’imyaka 17, kuko yaherukaga guhagararira u Rwanda mu marushanwa ya “CAF” mu mwaka wa 2001 aho…
SOMA INKURUImpunzi 356 z’Abanyarwanda bari muri Congo bagiye koherezwa mu Rwanda
Leta ya Repubulika iharanira Demukarasi ya Congo yatangaje ko abanyarwanda 356 barimo abahoze muri FDLR 61 bagiye gucyurwa mu Rwanda. Aba bose babaga mu nkambi ya Kanyabayonga muri Kivu y’amajyaruguru, mu burasirazuba bwa Republika iharanira Demokarasi ya Kongo ikaba yarafunzwe. Iyo nkambi yari itujwemo abahoze ari abarwanyi ba FDLR bashyize intwaro hasi n’abari mu miryango yabo barenga 350. BBC yatangaje ko abagera kuri 50 aribo bemeye gusubira mu Rwanda ku bushake. Umuvugizi wa bamwe mu bahoze muri FDLR yari aherutse kuvuga ko badashobora gutaha mu Rwanda kubera impungenge z’umutekano wabo.…
SOMA INKURU