Umutoza Mu cyumweru gishize nibwo byemejwe ko Masudi wari umutoza Wungirije wa Simba Sports Club, yatandukanye n’iyi kipe yo muri Tanzania kubera kutumvikana n’Umutoza Mukuru wayo, Umubiligi Patrick Uassems. Kuri ubu Masudi Djuma yasinye muri AS Kigali nk’umutoza mukuru, aho yahawe amasezerano y’umwaka umwe ngo asimbure Nshimiyimana Eric. Masudi w’imyaka 41 yakinnye umupira w’amaguru mu makipe atandukanye nka Prince Louis FC, Inter Stars FC z’i Burundi, APR FC, Rayon Sports na Kiyovu sports ikipe zo mu Rwanda. Masudi Djuma yabaye umutoza wungirije mu ikipe y’igihugu y’u Burundi, atoza Rayon Sports…
SOMA INKURUMonth: October 2018
Umukobwa yashinje Ali Kiba kumutereta kandi we nta mutima amufitiye
Ikinyamakuru E Daily cyatangaje ko umukobwa witwa Sasha Kassim yavuze ko arembejwe na Ali Kiba ushaka gufata ibirindiro mu mutima we binyuze mu kumuhata amagambo yuzuye urukundo. Sasha yaje no gutangaza ko atifuza ubucuti buganisha k’urukundo n’uyu mugabo umaze amezi atanu akoze ubukwe. Uyu mukobwa Sasha yagize ati “Ntabwo nifuza urukundo hagati yanjye na Ali Kiba. Ntabwo mukunda n’ubwo adahwema kunyereka ko ashaka ko dukundana”. Umukobwa yakomeje avuga ko hari abandi banyuranye bo mu myidagaduro yo muri Tanzania bahora bamutesha umutwe bamusaba ko bakundana. Gusa ngo we ntiyakundana n’Umunya Tanzania…
SOMA INKURUAmahirwe y’Amavubi yo kwerekeza muri CAN 2019 yayoyotse
Amavubi abuze gato ngo abone amanota 3 ya mbere mu mikino yo gushaka itike yo kwerekeza muri CAN 2019 izabera muri Cameroon, kuko inganyije igitego 1-1 na Guinea mu mukino Kagere Meddie yahushijemo igitego cyari cyabazwe ,ku munota wa nyuma. Amavubi yatangiye umupira ari ku rwego rwo hejuru ndetse ahererekanya cyane yaje gutsindwa igitego ku munota wa 33 gitsinzwe na Martinez Jose Kante ku burangare bwa myugariro Ombolenga Fitina watinye kwataka umusore Kamano wa Guinea agatanga umupira mwiza mu rubuga rw’amahina. Nubwo Mashami yari yakoze impinduka nyinshi mu ikipe yabanje…
SOMA INKURUAbantu 4 bagwiriwe n’ubutaka bwaridutse ubwo basizaga
Ikibanza barimo gusiza hafi y’umuturirwa wa Centenary House uherereye mu Mujyi wa Kigali rwagati cyaridutse kigwira abantu 4, gusa inzego z’umutekano zirimo Polisi y’Igihugu zahageze zihutira gushakisha imashini yaza igataburura abagwiriwe n’itaka kuko abakoresha amasuka n’ibitiyo batabishobora. Ibi byabaye mu kanya ahagana saa cyenda n’igice nibwo bivugwa ko iki kibanza cyagwiriye abafundi n’abayede bane. Kugeza ubu ntiharamenyekana icyatumye gitenguka. Umwe mu bashinzwe imirimo yo kubakisha ahari iki kibanza yabwiye itangazamakuru ko nta ngaruka byagira ku magorofa ya Centenary House kubera ko inkingi z’ayo mazu zubakiye hasi cyane. Cyakoza ubwo…
SOMA INKURUUmufasha wa Perezida Macron yamuvuzeho byinshi bibangamira abo bakorana
Brigitte Macron umufasha wa Perezida w’Ubufaransa Emmanuel Macron yatangaje ko azi neza ko abakorana n’umugabo we Macron babangamiwe n’imyifatire ye yo kwiyemera, guhubuka cyane ndetse no gukunda ibyubahiro ariko badatinyuka kubimubwira. Nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru Le Parisien, uyu mugore w’imyaka 65 y’amavuko yavuze ko ariwe wenyine ukunze gucyaha umugabo we ariko bagenzi be bakorana bakicecekera kandi babangamiwe. Muri iyi minsi bivugwa ko Perezida w’Ubufaransa Emmanuel Macron atabanye neza n’abo bakorana kuko mu minsi ishize aba Minisitiri 2 bakomeye baherutse kwegura babitewe n’uko uyu mugabo abasuzugura. Brigitte Macron asa nk’uwakajije ikibazo kuri…
SOMA INKURUUmuhungu wa Christiano Ronaldo akomeje kwerekana ko ubuhanga bwa se nawe abwibitseho
Umuhungu w’imfura ya Cristiano Ronaldo witwa Cristiano Junior yaraye atsinze ibitego bibiri bidasanzwe mu mikino ya Juventus y’abatarengeje imyaka 9, byatumye isi yose icika ururondogoro. Muri uyu mukino umwana wa Cristiano yagaragaje ko kugera ikirenge mu cya se atari ibyo ashakisha, kuko yatsinze ibitego 2 birimo icyo yacenze ba myugariro bose b’ikipe bakinaga atera mu izamu ndetse n’icyo yateye ishoti rikomeye umunyezamu ntabashe kurikuramo. Cristiano Ronaldo yashyize ku mbuga nkoranyambaga amashusho y’ibi bitego byatumye benshi bacika ururondogoro, bamubwira ko ake kashobotse uyu muhungu we agiye kumukura ku ntebe. Abafana ba…
SOMA INKURUUrubyiruko rwarangije kaminuza rudafite akazi BDF ibahishiye ibanga mu buhinzi n’ubworozi
Ni ku nshuro ya gatatu BDF itanze aya amahirwe aho urubyiruko rudafite akazi ariko rwarangije kaminuza rutanga imishinga, iyujuje ibisabwa igafashwa kubona inguzanyo binyuze mu guhabwa ingwate. Umuyobozi ushinzwe ibijyanye n’imishinga ishorwamo amafaranga muri BDF, Diana Kareba, yavuze ko mu mpera za 2016 aribwo batangije umushinga ugamije gutera inkunga abarangije icyiciro cya mbere n’icya kabiri cya kaminuza ariko badafite akazi. Diane Kareba ati “Urubyiruko ntirukwiriye kumva ko ubuhinzi n’ubworozi ari imyuga iciriritse, kuko ari ikintu bashobora gukora kikabatunga kandi hari ubuhamya bw’abahawe ingwate mbere kuri ubu bamaze kugera kure. Byagaragaye…
SOMA INKURURayon Sports yabonye umutoza wungirije mushya
Nk’uko Muvunyi Paul uyobora Rayon Sports yabitangaje, umutoza mukuru Robertinho yasabye ko bamuhindurira umutoza wungirije, Gatera Moussa, agasimbuzwa Mwiseneza Djamal wakiniye Rayon sports imyaka icyenda, ibi rero Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwabyumvise vuba bwemeza ko Mwiseneza Djamal agiye gusezera ku gukina atangire akazi k’umutoza wungirije muri Rayon Sports, Nyuma y’imyaka 11 yari amaze akina umupira w’amaguru muri shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda. Ibi rero byabaye ubwo umutoza mukuru Robertinho yamenyesheje abayobozi b’ikipe ye ko yifuza kwegukana ibikombe byombi by’imbere mu gihugu, igikombe cya shampiyona n’igikombe cy’Amahoro, ibi rero kubigeraho…
SOMA INKURUYanenze Imana yatumye abaho imyaka igera ku 129
Umukecuru w’Umurusiya ukuze kurusha abandi ku isi,witwa Koku Istambulova w’imyaka 129 yavuze ko iyi myaka amaze ari igihano cy’Imana kuko yishimye rimwe gusa ubwo yinjiraga mu nzu yiyubakiye nyuma yo kugaruka mu Burusiya avuye muri Kazakhstan aho bari baroherejwe na Stalin washinje abaturage bo mu gace k’iwabo ka Chechen kuba ibyitso by’aba Nazi. Koku yabwiye abanyamakuru bari kumukoraha icyegeranyo ko yahoze yifuza gupfa ariko bitamukundiye ndetse anenga cyane Imana yatumye abaho igihe kinini mu buzima bubi cyane. Koku Istambulova ufite imyaka 129 nk’uko bigaragazwa n’impapuro za pansiyo ndetse na pasiporo…
SOMA INKURUDream Boys yashimishije cyane abo yataramiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika
Abagize itsinda rya Dream Boys bashimishije bikomeye abakunzi ba muzika bari bitabiriye igitaramo cyabo. Nk’uko bigaragara mu mashusho n’amafoto bashyize hanze aba bahanzi ubwo bari ku rubyiniro bishimiwe n’abitabiriye igitaramo cyabo dore ko babarundiye amadorali ku rubyiniro kubera kunyurwa n’umuziki aba bahanzi bataramiyemo abari bitabiriye iyi nama. Mu kiganiro kihariye TMC yahaye itangazamakuru yemeje ko bakoze igitaramo cyiza ku buryo bishimiye uko cyagenze. Yatangarije umunyamakuru ko uburyo igitaramo cyabo cyagenze ndetse n’uburyo abantu babakiriye basanze bafitiye ideni abakunzi ba muzika yabo baba muri Amerika, bityo ngo bagiye kugaruka mu Rwanda…
SOMA INKURU