Umufasha wa Perezida Macron yamuvuzeho byinshi bibangamira abo bakorana

Brigitte Macron umufasha wa Perezida w’Ubufaransa Emmanuel Macron yatangaje ko azi neza ko abakorana n’umugabo we Macron babangamiwe n’imyifatire ye yo kwiyemera, guhubuka cyane ndetse no gukunda ibyubahiro ariko badatinyuka kubimubwira. Nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru Le Parisien, uyu mugore w’imyaka 65 y’amavuko yavuze ko ariwe wenyine ukunze gucyaha umugabo we ariko bagenzi be bakorana bakicecekera kandi babangamiwe. Muri iyi minsi bivugwa ko Perezida w’Ubufaransa Emmanuel Macron atabanye neza n’abo bakorana kuko mu minsi ishize aba Minisitiri 2 bakomeye baherutse kwegura babitewe n’uko uyu mugabo abasuzugura. Brigitte Macron asa nk’uwakajije ikibazo kuri…

SOMA INKURU

Umuhungu wa Christiano Ronaldo akomeje kwerekana ko ubuhanga bwa se nawe abwibitseho

Umuhungu w’imfura ya Cristiano Ronaldo witwa Cristiano Junior yaraye atsinze ibitego bibiri bidasanzwe mu mikino ya Juventus y’abatarengeje imyaka 9, byatumye isi yose icika ururondogoro. Muri uyu mukino umwana wa Cristiano yagaragaje ko kugera ikirenge mu cya se atari ibyo ashakisha, kuko yatsinze ibitego 2 birimo icyo yacenze ba myugariro bose b’ikipe bakinaga atera mu izamu ndetse n’icyo yateye ishoti rikomeye umunyezamu ntabashe kurikuramo. Cristiano Ronaldo yashyize ku mbuga nkoranyambaga amashusho y’ibi bitego byatumye benshi bacika ururondogoro, bamubwira ko ake kashobotse uyu muhungu we agiye kumukura ku ntebe. Abafana ba…

SOMA INKURU

Urubyiruko rwarangije kaminuza rudafite akazi BDF ibahishiye ibanga mu buhinzi n’ubworozi

Ni ku nshuro ya gatatu BDF itanze aya amahirwe aho urubyiruko rudafite akazi ariko rwarangije kaminuza rutanga imishinga, iyujuje ibisabwa igafashwa kubona inguzanyo binyuze mu guhabwa ingwate. Umuyobozi ushinzwe ibijyanye n’imishinga ishorwamo amafaranga muri BDF, Diana Kareba, yavuze ko mu mpera za 2016 aribwo batangije umushinga ugamije gutera inkunga abarangije icyiciro cya mbere n’icya kabiri cya kaminuza ariko badafite akazi. Diane Kareba ati “Urubyiruko ntirukwiriye kumva ko ubuhinzi n’ubworozi ari imyuga iciriritse, kuko ari ikintu bashobora gukora kikabatunga kandi hari ubuhamya bw’abahawe ingwate mbere kuri ubu bamaze kugera kure. Byagaragaye…

SOMA INKURU

Rayon Sports yabonye umutoza wungirije mushya

Nk’uko Muvunyi Paul uyobora Rayon Sports yabitangaje, umutoza mukuru Robertinho yasabye ko bamuhindurira umutoza wungirije, Gatera Moussa, agasimbuzwa Mwiseneza Djamal wakiniye Rayon sports imyaka icyenda, ibi rero Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwabyumvise vuba bwemeza ko Mwiseneza Djamal agiye gusezera ku gukina atangire akazi k’umutoza wungirije muri Rayon Sports, Nyuma y’imyaka 11 yari amaze akina umupira w’amaguru muri shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda. Ibi rero byabaye ubwo umutoza mukuru Robertinho yamenyesheje abayobozi b’ikipe ye ko yifuza kwegukana ibikombe byombi by’imbere mu gihugu, igikombe cya shampiyona n’igikombe cy’Amahoro, ibi rero kubigeraho…

SOMA INKURU

Yanenze Imana yatumye abaho imyaka igera ku 129

Umukecuru w’Umurusiya ukuze kurusha abandi ku isi,witwa Koku Istambulova w’imyaka 129 yavuze ko iyi myaka amaze ari igihano cy’Imana kuko yishimye rimwe gusa ubwo yinjiraga mu nzu yiyubakiye nyuma yo kugaruka mu Burusiya avuye muri Kazakhstan aho bari baroherejwe na Stalin washinje abaturage bo mu gace k’iwabo ka Chechen kuba ibyitso by’aba Nazi. Koku yabwiye abanyamakuru bari kumukoraha icyegeranyo ko yahoze yifuza gupfa ariko bitamukundiye ndetse anenga cyane Imana yatumye abaho igihe kinini mu buzima bubi cyane. Koku Istambulova ufite imyaka 129 nk’uko bigaragazwa n’impapuro za pansiyo ndetse na pasiporo…

SOMA INKURU

Dream Boys yashimishije cyane abo yataramiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika

Abagize itsinda rya Dream Boys bashimishije bikomeye abakunzi ba muzika bari bitabiriye igitaramo cyabo. Nk’uko bigaragara mu mashusho n’amafoto bashyize hanze aba bahanzi ubwo bari ku rubyiniro bishimiwe n’abitabiriye igitaramo cyabo dore ko babarundiye amadorali ku rubyiniro kubera kunyurwa n’umuziki aba bahanzi bataramiyemo abari bitabiriye iyi nama. Mu kiganiro kihariye TMC yahaye itangazamakuru yemeje ko bakoze igitaramo cyiza ku buryo bishimiye uko cyagenze. Yatangarije umunyamakuru ko uburyo igitaramo cyabo cyagenze ndetse n’uburyo abantu babakiriye basanze bafitiye ideni abakunzi ba muzika yabo baba muri Amerika, bityo ngo bagiye kugaruka mu Rwanda…

SOMA INKURU