Kuri uyu wa Gatanu ubwo Perezida Kagame unayoboye “AU” yakiraga urubyiruko rw’abakorerabushake 90, baturuka mu bihugu 45 bya Afurika, barimo n’Abanyarwanda 15, bakaba bari guhugurwa mbere y’uko boherezwa mu bindi bihugu by’Afurika gukoramo imirimo y’ubukorerabushake by’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, bamaze ibyumweru bibiri mu Rwanda bahugurwa, yabwiye uru rubyiruko ko rwifitemo ubushobozi bwo kuba icyo rwifuza cyose, arwibutsa ko rushobora gutanga umusanzu kugira ngo igihugu ndetse n’umugabane warwo utere imbere nk’uko byifuzwa. Uru rubyiruko rwahuriye mu Rwanda tariki 24 Nzeri 2018, aya mahugurwa y’ubukorerabushake barimo bakaba bazayasoza tariki 10 Ukwakira…
SOMA INKURUDay: October 5, 2018
Ubusabe bwa Diane Rwigara n’umubyeyi we bwubahirijwe, barekuwe by’agateganyo
Kuri uyu wa gatanu tariki 5 Ukwakira 2018, nibwo Urukiko rukuru rwafashe icyemezo cyo kurekura Diane Rwigara n’umubyeyi we Adeline Rwigara nyuma y’ uko bari babisabye mu iburanishwa riheruka. Abaregwa n’ abunganizi babo bari basabye ko Diane Rwigara n’umubyeyi we barekurwa bagakurikiranwa badafunze kuko iperereza ryaragiye, bizeza urukiko ko batazatoroka. Icyo gihe ubushinjacyaha bwavuze ko badakwiriye kurekurwa kuko hari abo bareganwa bari hanze y’ igihugu batarafatwa bityo hakaba impugenge z’ uko basohotse byakwica iperereza kuri abo bareganwa batarafatwa. Ibi nibyo urukiko rukuru rwicaye rurasuzuma maze kuri uyu wa gatanu tariki…
SOMA INKURUNyuma yo kumenyekana nk’umusitari Zari yahawe inshingano n’igihugu avukamo
Mu ntangiro z’iki Cyumweru turimo, nibwo umunyamidelikazi ukomoka mu gihugu cya Uganda ndetse akaba yaramenyekanye cyane ubwo yabanaga n’icyamamare muri muzika Diamond ndetse bakanabyarana abana babiri Zari Hassan yari yanditse ku rubuga rwe rwa Instagram ko hari ikintu gikomeye agiye gukorana n’igihugu cye cya Uganda anashyiraho ifoto ari kumwe na Minisitiri Godfrey Kiwanda uyobora Minisiteri yamuhaye akazi. Nyuma gato nibwo byaje kumenyekana ko yahawe akazi ko kumenyekanisha ubukerarugendo bw’igihugu cye cya Uganda. Hassan Zari ufite inkomoko muri Uganda ariko kuri ubu akaba utuye muri Afurika y’Epfo, yagizwe Ambasaderi mu kumenyekanisha…
SOMA INKURUAbafite indoto zo kujya gutura muri USA, amarembo bayafunguriwe
Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga yatangaje ko itangije visa lottery, izahesha viza abanyamahanga 50,000 mu mwaka wa 2020, bazatoranywa ku bw’amahirwe. Leta Zunze Ubumwe za Amerika zafunguye uburyo buhesha abanyamahanga kuzajya gutura no gukorera muri Amerika mu mwaka wa 2020 buzwi nka “Green card”. Kwiyandikisha bikorerwa kuri internet, bikaba byaratangiye ku wa 2 Ukwakira 2018, bikazasozwa kuwa 6 Ugushyingo 2018, mu bihugu bifite abaturage bemerewe kugerageza aya mahirwe, harimo n’u Rwanda. Amabwiriza akurikizwa mu kwiyandikisha muri DV-2020 ni amwe ku bantu bose, gahunda ya ‘Green card’ yatangiye mu myaka 30 ishize hagamijwe…
SOMA INKURU