Kuri uyu wa gatanu tariki 5 Ukwakira 2018, nibwo Urukiko rukuru rwafashe icyemezo cyo kurekura Diane Rwigara n’umubyeyi we Adeline Rwigara nyuma y’ uko bari babisabye mu iburanishwa riheruka.
Abaregwa n’ abunganizi babo bari basabye ko Diane Rwigara n’umubyeyi we barekurwa bagakurikiranwa badafunze kuko iperereza ryaragiye, bizeza urukiko ko batazatoroka.
Icyo gihe ubushinjacyaha bwavuze ko badakwiriye kurekurwa kuko hari abo bareganwa bari hanze y’ igihugu batarafatwa bityo hakaba impugenge z’ uko basohotse byakwica iperereza kuri abo bareganwa batarafatwa.
Ibi nibyo urukiko rukuru rwicaye rurasuzuma maze kuri uyu wa gatanu tariki 5 Ukwakira 2018 rwanzura ko barekurwa bagakurikiranwa badafunze. Diane Rwigara yavuze ko yishimiye icyemezo cy’Urukiko, ko nubwo urubanza mu mizi rutaraba ariko iyi ngo ari intangiriro yo kubona ubutabera mu rubanza mu mizi.
Isomwa ry’ uru rubanza ryitabiriwe n’ abantu benshi bari bagiye kumva umwanzuro w’ urukiko rukuru ku kifuzo cya Diane Rwigara na nyina Adeline bari basabye kurekurwa bagakurikiranwa badafunze.
Aba bombi barekuwe by’agateganyo, bari batawe muri yombi tariki 24 Nzeli 2018, Urukiko rwavuze ko barekurwa, ariko bakaba batemerewe kurenga Umujyi wa Kigali kandi bagashyikiriza umushinjacyaha ibyangombwa by’inzira, kugeza igihe urubanza mu mizi ruzarangirira.
NIKUZE NKUSI Diane