Ni mu Karere ka Karongi, mu Murenge wa Rwankuba, Akagali ka Rubazo n’aka Gatsata, Ahabaye ibiza bidasanzwe, aho hapfuye abantu 27 muri uyu mwaka, abantu 455 bava mu byabo, nyuma y’ibiza byabaye tariki 6 Gicurasi 2018, bigatera ibibazo binyuranye. Kugeza ubu abaturage bari batuye ahatwawe n’ibiza batangarije umuringanews.com ko iyo bamenya ku buryo bwimbitse ingaruka z’ibiza baba barabyirinze mbere bitarabatwarira abantu n’ibyabo, babungabunga ibidukikije.
Umuryango wa Habineza Karoli na Yamfashije Marcelline babyaye gatatu, utuye mu Mudugu wa Runyinya, Akagali ka Rubazo, ahibasiwe n’ibiza, nawo ishyano ryakuruwe n’ibiza ntiryabasize, kugeza ubuzima bwabo n’abana babo buri mu kaga, cyane ko batangaje ko barara aho bwije bageze kuko bo nta bushobozi babonye bwo kongera kwiyubakira, nyuma y’aho inzu yabo isenywe n’ibiza, ikindi ni ukuba n’aho bari batuye harabaye zone y’amanegeka, bakaba batacyemerewe kuhatura ndetse nta bushobozi bafite bwo kwigurira ikibanza babe bakwiyubakira.
Habineza ati “Njye nari nsanzwe nkora akazi k’ubukarani ariko narubatse ntuye, nyuma y’aho ibiza bibereye bikansenyera, bigatwara imyaka yari kumfasha kwirwanaho, ubu ubuzima bwanjye n’umuryango wanjye buri mu kaga, kuko nabanje kuba mu nzu ikodeshwa ibihumbi 10,000frs, nyuma ndayabura, ubu nsigaye ncumbika njye n’umuryango wanjye ku muturage utugiriye impuhwe.
yakomeje agira ati “Ikindi kandi kimbangamiye cyane ni uko banshyize mu cyiciro cya gatatu cy’ubudehe, ubu nkaba nta bufasha nemerewe guhabwa kuko mbarwa nk’uwishoboye, kandi hemerewe gufashwa abo mu cyiciro cya mbere, kandi mu by’ukuri nubwo banshyize mu cya gatatu najye nta bushobozi mfite”.
Ubwo itangazamakuru ryasuraga aho uyu umuryango ucumbitse, nabwo mu nzu yagezweho n’ibiza ikaba yarasadutse ku buryo bugaragara, ryasanze umufasha wa Karoli Yamfashije Claudine ateruye umwana w’umwaka umwe n’amezi atandatu, ariko bigaragarira amaso ko uwo mwana ubuzima bwe butameze neza na gato aho umubiri wuzuye ubuheri, atakibasha kujyenda, nyamara umubyeyi we yabwiye itangazamakuru ko mbere y’uko ibiza bibabaho umwana yari ameze neza azi kujyenda ndetse nta kibazo na kimwe bari bafite.
Ati “Turasaba leta imfashanyo, dore baduhanitse mu cyiciro cya gatatu, turasaba ubufasha, dore ko tutazasubira aho twari dutuye, mbere baduhaga ibyo kurya, ubu barabihagaritse, ariko leta niturwaneho”.
Nyiramana Verediyana wari utuye mu Kagali ka Gatsata we yatangaje ko ibiza byamusenyeye ndetse bimwicira umwuzukuru babanaga. Ati “twari turyamye, imvura iragwa ari nyinshi, numva ibibuye bihuruduka bigenda bibomborekana ngira ubwoba bwinshi nti ubanza ya mperuka bajya bavuga ibaye, kuko umwuzukuru wanjye yararaga mu nzu yo mu gikari, nakubiseho agatima njya kureba nsanga inzu yagiye, nibwo umuhungu wanjye twari duturanye yahise ageraho amvana mu nzu, imvura ituri ku mugongo, angeza hano turi, nibwo nyuma basubiragayo basanga wa mwuzukuru wanjye amazi yamutwaye byarangiye”.
Nyiramana yatunze agatoki ubuyobozi avuga ko iyo baza kubigisha uko bakwirinda ibiza aba atarabuze umwuzukuru we, ndetse ngo abe anasembereye acumbika, kandi yarafite iwe.
Icyo ubuyobozi bw’Akarere ka Karongi butangaza ku kibazo cy’ibiza n’icyo bafasha abaturage
Ku bijyanye no kuba nta makuru bagiye bamenya yo kubungabunga ibidukikije, kugeza aho bemeza ko iyo baba babisobanukiwe batarikubura ababo ndetse n’imitungo yabo, Mayor Ndayisaba yatangaje ko nabo batunguwe kuko hariya habaye ibiza mu Kagali ka Rubazo ndetse na Gatsata ntibatekerezaga ko hashobora kuba ibiza, kuko babonaga ariho hantu heza bafite hatagerwa n’ibiza.
Ati “ Imiterere y’Akarere kacu ni mu misozi, twabonaga ari ho heza ugereranyije n’ahandi ariko umusozi waramanutse urabatwara, ariko ubu natwe turi gushyiramo imbaraga tukigisha abatuye mu manegeka ko bimuka, n’ingo twarazibaruye, abadafite ubushobozi nabo tubatuze, ariko dukomeje kwigisha ku buryo n’abafite imyumvire ikiri hasi tugikomeje kubigisha kugira ngo bimuke mu manegeka”.
Ku kibazo cy’ibyiciro by’ubudehe abaturage batangaje bigira uruhare mu gutuma badahabwa ubufasha kandi batishoboye uyu muyobozi yagize icyo abitangazaho, aho yagize ati “Ikibazo kirebana n’ibyiciro by’ubudehe abaturage bakunda kubibaza cyane, ariko ni umuturage ubwe wagize uruhare mu kwemeza ibyiciro ndetse utaranyuzwe yarajuriye, biriya abaturage bavuga ntaho bihuriye, kuko iyo havuzwe ibyiciro buri muturage wese aba ashaka kujya mu kiciro cya mbere aricyo bashyiramo ingufu yewe n’ufite ubushobozi aba ashaka gushyirwa mu cya mbere, atekereza kurihirwa mitiweli, guhabwa imirimo ya viyupi (….)”.
Mu Karere ka Karongi ibiza byibasiye Imirenge itanu ariyo Gitesi, Bwishyura, Twumba, Murundi na Rwankuba. Ubuyobozi bw’Akarere bukaba bwaremeje ko batanze ubufasha bw’imyaka ndetse bafasha abantu gutura abafite ibibanza, abadafite ibibanza nabo bagiye kugurirwa ibindi ndetse hanifashishwe iby’Akarere hanyuma bafashwe kubakirwa. ubu buyobozi bwemeje ko mu baturage 455 bari baravanwe mu byabo n’ibiza, 280 bamaze gutuzwa.
NIKUZE NKUSI Diane