Umuhango wo guherekeza Nyakwigendera Rtd CSP witabiriwe n’abantu benshi

Kuri uyu wa kane tariki 20 Nzeli 2018, nibwo yasezeweho bwa nyuma mu rusengero, mbere yo gushyingurwa mu irimbi rya Rusororo. Akaba ari umuhango witabiriwe n’abantu batandukanye kandi benshi barimo abo bakoranye, inshuti ze n’abo mu miryango ye. Nyakwigendera Gashagaza wari ufite imyaka 53 hari hashize imyaka 2 asezerewe muri Polisi y’Igihugu ari ku rwego rwa Chief Supertendent of Police “CSP”, ubu akaba yakoraga mu Nkeragutabara. Yitabye Imana mu ijoro ryo kuwa 17 Nzeli 2018, aho yasanzwe mu modoka yishwe mu rukerera rwo kuwa 18 Nzeli mu Murenge wa Ndera,…

SOMA INKURU

Guherekezwa na Polisi ni igikorwa Bobi Wine yamaganye

Agisesekara muri Uganda kuri uyu munsi tariki 20 Nzeli, Depite Robert Kyagulanyi Ssentamu uzwi nka Bobi Wine, yahise aherekezwa na Polisi yari imutegereje imujyana iwe. Ibi bikaba byabaye ubwo yakubukaga muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho yaramaze ibyumweru birenga bibiri yivuza ingaruka yatewe n’ibyamubayeho ubwo yafungwaga kuwa 13 Kanama, we n’itsinda ry’abantu 33 barimo abadepite. Uku guherekezwa na polisi ni igikorwa  Bobi Wine yamaganye, agira ati mu magambo yanditse kuri twiter ye “polisi nta nshingano ifite mu kugena abanyakira cyangwa aho ngomba kujya n’aho mbujijwe. Uyu muco wo kudahana…

SOMA INKURU