Uko mwabagezeho mubashakaho amajwi, ariko muzakomeza kubageraho –Perezida Kagame

Ubwo Perezida Kagame yakiraga indahiro z’abadepite batowe 80 mu muhango wabereye mu cyumba cy’Inteko Ishinga Amategeko ku Kimihurura, yibukije abadepite bamaze kurahira ko kwegera abaturage ndetse no gukurikiranira ibikorwa bya guverinoma ari inshingano zabo. Yagize ati “igihe mwese mwamaze mwiyamamaza hirya no hino mu gihugu, mwabonanye n’abanyarwanda, uko mwabagezeho mubashakaho amajwi kandi mukaba mwaragiye hose ariko bizakomeza kubageraho, mubasanga. Mufatanya gukemura ibibazo bafite mugomba kubakemuririra”. Perezida kagame yakomeje yibutsa aba badepite bari bamaze kurahira inshingano, aho yagize ati “iyi nteko ya kane ifite umwihariko benshi muri mwe muri bashya. Imbaraga,…

SOMA INKURU

45% mu Karere ka Karongi batuye habi –Mayor Ndayisaba

Umuyobozi w’Akarere ka Karongi Ndayisaba Francois yatangaje ko Akarere ayoboye 45%  by’aho abaturage  batuye  ari habi, ni ukuvuga ko hashobora kwibasirwa  n’ibiza  isaha ku yindi, abantu bagera ku 1769 bo muri aka Karere bakaba bagituye ahashyira ubuzima bwabo mu kaga. Ibi bikaba byaranemejwe n’abatuye mu Mirenge inyuranye  y’aka Karere,  ubwo  umuringanews yabasuraga tugasanga hari ababuze ababo kubera ibiza, abo amazu yabo yasenyutse ndetse n’abo amazi yatwariye imyaka ikagenda. Umwe muri abo baturage ni uwo mu Kagali ka Rubazo, Umurenge wa Rwankuba Dominiko Twagirayezu, watangaje ko ibiza byatwaye ubuzima bw’abavandimwe be…

SOMA INKURU