Abafite ubumuga mu itorero ryitezweho byinshi


Ejo hashize ku cyumweru tariki 16 Nzeli 2018,  hatangijwe ku mugaragaro itorero ry’abafite ubumuga 612 baturutse mu gihugu hose bagiye gutozwa mu gihe cy’icyumweru kimwe, Ryatangirijwe muri Kaminuza y’u Rwanda, ishami rya Huye Perezida w’Itorero ry’Igihugu, Bamporiki Edouard, yatangaje ko ryitezweho umusaruro mwiza kuko ari iriba ry’ubwenge.

 

Abafite ubumuga bitabiriye ingando

Iri torero ry’abafite ubumuga ribaye ku nshuro ya kabiri, irya mbere ryabaye mu mwaka wa 2010 bakaba bari bahawe izina “Indashyikirwa”.

Bamporiki yagize ati “Itorero ni iriba ry’ubwenge, mukwiye gukomeza kuba indashyikirwa kuko ibintu mukora mu buzima bwanyu bwa buri munsi ku nzego zitandukanye, mugenda mugaragaza ubudashyikirwa. Nimunyemerere n’iri torero bizandikwe mu mateka y’u Rwanda ko habaye itorero ryabereye muri Kaminuza y’i Huye rikaba itorero ry’indashyikirwa.”

Bamporiki Edouard yabwiye itangazamakuru ko itorero ry’abafite ubumuga rifite umwihariko bitewe n’uko bazatozwa. ati “Turizera ko abatozwa bazatanga ibitekerezo ariko n’abazaza kubatoza nabo bazabereka icyo bo bakora nk’abantu bafite ubumuga. Uvomye mu muco no mu ntekerezo z’abakurambere bacu, ufite ubumuga u Rwanda waruha musanzu ki? Ni aho tuzibanda cyane.”

Perezida w’Itorero ry’Igihugu

Akomeza avuga ko akarasisi, kubyina n’intambwe y’intore y’ingabo nziza bifasha abatozwa gukorera hamwe badasobanya ariko abafite ubumuga batazabikoreshwa ahubwo bazatozwa ibijyanye na byo.

Ati “Bo nta karasisi tuzabakoresha kuko bafite impamvu zitabibemerera zabagora kubikora ariko ntibitubuza gusobanura iyo mitekerereze kugira ngo mu buzima bwabo nibava hano binjire mu gukora badasobanya nk’abatahiriza umugozi umwe.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inama y’Igihugu y’abafite ubumuga, Ndayisaba Emmanuel, avuga ko kuri ubu bishimira ko basigaye bahabwa agaciro n’uburenganzira bwabo bukubahirizwa. Ati “Kera abafite ubumuga bafashwaga ku bw’impuhwe ariko kuri ubu kubera uburenganiza Leta yashyizeho binyuze mu mategeko aturengera, dusigaye dufite uburenganzira bwo kwiga, kuvuzwa, kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu n’iryacu n’ibindi”.

Ejo hashize abafite ubumuga nabo batangiye itorero rizamara icyumweru

Umwe mu bitabiriye iri torero ry’igihugu ufite ubumuga Yankurije Jeannette yatangarije umuringanews.com ko yishimiye cyane kuza mu itorero, kuko nawe yumva yahawe agaciro, kera ngo kugira ubumuga byari nk’icyaha. Yagize ati “ kera kuvuka mu muryango ufite ubumuga bagufataga nk’ikibazo kuri bo, yewe habagaho no kuguhisha ariko Leta yadusubije agaciro none nibonye mu itorero ry’igihugu ndanezerewe cyane, ndetse ubumenyi nzakuramo niteguye kubushyira bagenzi banjye duhuje ikibazo”.

 

 

NIKUZE NKUSI Diane


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.