Minisitiri w’i ntebe Boris Johnson yasuye urwibutso rwa Gisozi ahavugira amagambo akomeye


Kuri uyu wa Kane, tariki ya 23 Kamena 2022, Minisitiri w’Intebe w’Ubwongereza Boris Johnson yasuye urwibutso rwa Jenoside yakorewe abatutsi rwa Gisozi, yunamira inzirakarengane ziruruhukiyemo.Uru rwibutso rukaba rushyinguyemo imibiri ibihumbi 259 yakuwe hirya no hino mu turere tugize Umujyi wa Kigali.

Batambagijwe ibice bitandukanye birugize ndetse basobanurirwa amateka y’u Rwanda hambere n’uburyo umugambi wa Jenoside wacuzwe ukanashyirwa mu bikorwa kugeza mu 1994, ubwo inzirakarengane zirenga miliyoni zicwaga zizira uko zavutse.

Minisitiri w’Intebe Boris Johnson n’itsinda bari kumwe beretswe filime mbarankuru yerekana ubugome Jenoside yakorewe abatutsi yakoranywe, uko yahagaritswe n’uko abayirokotse bagize imbaraga zo kubabarira no kwiyubaka.

Nyuma yo gusura urwibutso rwa Gisozi no gusobanurirwa amateka y’u Rwanda, Minisitiri w’Intebe Boris Johnson, yanditse mu gitabo cy’abashyitsi ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, avuga ko yiboneye n’amaso ye ibihe bishaririye u Rwanda rwanyuzemo.

Mu butumwa bwe, yagize ati “Byanshenguye cyane kubona aya mashusho, n’inzibutso nyinshi za Jenoside yakorewe Abatutsi, yakoranywe ubukana kandi udashobora kubonera igisobanuro.’’

“Ndashimira abanyakiriye ku rwibutso rwa Kigali bansobanuriye akaga k’ibyabaye. Tugomba gukora buri kimwe cyose dusabwa kugira ngo ikiremwamuntu ntikizongere guhembera urwango rungana rutyo.’’

Uyu muyobozi ari mu Rwanda aho yitabiriye Inama y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma zivuga Ururimi rw’Icyongereza “CHOGM” .
ubwanditsi@umuringanews.com

IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.