Byarangiye Rayon Sports inganyirije iwayo

Rayon Sports yatangiye iri hejuru cyane maze ubwo yari isatiriye mu masegonda 100 abanza y’umukino, umupira wahinduwe na Djabel, Muhire Kevin ashyiraho umutwe ujya ku ruhande, byari nyuma y’akazi keza ku mupira wabanje kuzamukanwa na Caleb, mbere y’uko Nyandwi Saddam awuha Manishimwe Djabel. Hashize iminota 20 bakina, Rayon Sports yongeye gusatira bikomeye ibura igitego ku mupira Muhire Kevin yahaye Djabel ateye mu izamu Oladuntoye awushyira muri koruneri, mbere y’uko Muhire Kevin ahusha igitego ku ishoti yateye ari mu rubuga rw’amahina umupira uramutenguha ujya hejuru y’izamu. Iminota itanu ibanza y’igice cya…

SOMA INKURU

Mu gihe habura amasaha make Rayon Sports igacakirana na Enyimba, abafana barizezwa byinshi

Mu masaha make asigaye kuri iki Cyumweru tariki ya 16 Nzeli 2018, nibwo ikipe ya Rayon Sports icakirana n’ikipe ya Enyimba FC imbere y’abafana bayo, mu mukino ubanza wa ¼ cy’irangiza cy’imikino ngaruka mwaka ya Total CAF Confederation Cup 2018. Uyu mukino ukaba uri butangire mu kanya Saa cyenda zuzuye ku masaha ya Kigali (15h00’) kuri sitade ya Kigali i Nyamirambo. Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye ku gica munsi cy’uyu wa Gatandatu tariki ya 15 Nzeli 2018, Rwatubyaye Abdul yavuze ko uyu mukino ukomeye ariko bikaba ari umwanya mwiza ku bakinnyi…

SOMA INKURU

REMA yibukije ko kurinda akayunguruzo k’imirasire y’izuba bireba buri wese

Ubuyobozi bw’ikigo cy’igihugu gishinzwe kubungabunga ibidukikije (REMA) bwasabye ko kubungabunga akayunguruzo k’imirasire y’izuba byagirwamo uruhare na buri wese mu rwego rwo gushyigikira iterambere rirambye kandi ridahungabanywa n’imihindagurikire y’ibihe. Ibi Umuyobozi mukuru wa REMA, Eng.Collette Ruhamya yabisabye mu muhango wo gusoza imurikabikorwa by’iterambere bigira uruhare mu kubungabunga akayunguruzo k’imirasire y’izuba, wabaye kuri uyu wa gatanu. Mu ijambo rye, Eng.Ruhamya yibukije ko Leta y’u Rwanda iri ku ntambwe nziza mu ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano ya Montreal yo kubungabunga imirasire y’izuba, dore ko abanyarwanda bamwe bamaze gusobanukirwa akamaro kabyo. Uretse ibyo kandi n’ibikoresho…

SOMA INKURU