Ubushinjacyaha Bukuru bw’u Rwanda kuri uyu wa gatatu tariki 27 Mata 2022 ku isaha ya saa kumi n’ebyiri n’igice z’igitondo nibwo bwakiriye Jean Paul Micomyiza uzwi nka Mico, woherejwe na Suèe kugira ngo akurikiranwe n’ubutabera bw’u Rwanda ku byaha bya Jenoside akekwaho.
Jean Paul Micomyiza yavukiye i Cyarwa mu karere ka Huye. Mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, yari atuye mu murenge wa Tumba akaba yari umunyeshuri mu mwaka wa kabiri mu yahoze ari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda, mu ishami rya ‘Applied Sciences’.
Muri Kaminuza yari muri “Comité de crise”, itsinda ryari rifite inshingano zo gushakisha no kumenyekanisha abatutsi bagombaga kwicwa, akaba ari muri urwo rwego yagize uruhare muri Jenoside.
Muri 2020 nibwo Ubushinjacyaha Bukuru bwa Repubulika y’u Rwanda bwagaragarije Suède, uruhare rwa Mico muri Jenoside busaba ko yazanwa mu Rwanda akagezwa imbere y’Ubutabera.
Abunganizi be, Thomas Bodström na Hanna Larsson Rampe bari batambamiye icyemezo cy’urukiko bavuga ko ubutabera bw’u Rwanda buciriritse.
Uregwa yabaye mu Mujyi wa Gothenburg mu myaka igera kuri 15. Yasabye ubwenegihugu bwa Suède ariko arabyangirwa hashingiwe ku kuba ari umunyapolitiki. Yatawe muri yombi nyuma y’aho u Rwanda rusabye ko yoherezwa kubera ko akekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ubushinjacayaha bumukurikiranyeho ibyaha bya Jenoside, ubufatanyacyaha muri Jenoside n’ibyaha byibasiye inyokomuntu.
Umuvugizi w’Ubushinjacyaha, Nkusi Faustin, yatangaje ko uru rwego rushimira inzego z’ubutabera mu Bwami bwa Suède bwemeye kumwohereza, ubutwererane n’ubufatanye mu by’ubutabera n’uruhare rwabwo mu kurwanya umuco wo kudahana ku rwego mpuzamahanga.
Suède icumbikiye batatu bakatiwe igifungo cya burundu bahamijwe ibyaha bya jenoside abarimo Théodore Rukeratabaro wakatiwe mu 2018, Claver Berinkindi wakatiwe mu 2017 na Stanisilas Mbanenande wakatiwe 2013.
ubwanditsi@umuringanews.com&umuryango