Guverineri Gatabazi yanenze bikomeye zimwe mu nzego ayoboye

Umuyobozi w’Intara y’Amajyaruguru Gatabazi Jean Marie Vianney  yanenze bikomeye zimwe mu nzego z’ibanze zigize iyo Ntara, batuma abaturage bagana Intara bajyanye ibibazo biciriritse byagombye kuba byarakemukiye mu nzego z’ibanze zirimo n’umudugudu.  Ibi Guverineri abifata nk’uburangare bw’abo bayobozi, akavuga ko bidakwiye mu bayobozi b’Intara ayoboye ndetse no mu Rwanda muri rusange. Guverineri Gatabazi yagize ati “ Ubusanzwe nakira ibibazo by’abaturage buri wa kabiri.   Ku itariki ya 11 Nzeri 2018 mbere ya saa sita, nakiriye abaturage basaga 60. Ibibazo bambazaga nasangaga byoroshye ku buryo byagasubijwe n’umuyobozi w’umudugudu”. Guverineri Gatabazi yasuye abaturage bo…

SOMA INKURU

Kofi Annan yasezewe mu cyubahiro gikomeye

Umuhango wo gusezera bwa nyuma Kofi Annan mu cyubahiro wabereye mu murwa mukuru Accra, muri Accra Conference Centre, ukaba wari witabiriwe n’abantu babarirwa mu bihumbi bine, abandi bakurikirira hanze kuri za televiziyo nini. Kofi Annan, umwirabura umwe wayoboye Umuryango w’Abibumbye, yitabye Imana kuwa 18 Kanama 2018, akaba yari afite imyaka 80 y’amavuko, akaba yaraguye mu gihugu cy’u Busuwisi aho yari yagiye kwivuriza. Umurambo we ukaba waragejejwe mu gihugu cye cy’amavuko ku wa Mbere w’iki cyumweru. Nyuma y’iyo mihango yasoje iminsi itatu yo kumusezeraho mu gihugu cye, yajyanwe gushyingurwa mu irimbi…

SOMA INKURU

TETA NA SANGWA 13

Ariko ntibyatinze yaje kwikuramo SANGWA, aba abaye nk’uwibagiranye mu mutima wa TETA, nuko gahoro gahoro TETA aba akunze MIGUEL. Teta yakunze MIGUEL cyane ariko kuko kubonana kwabo byari bigoye kandi bose biga baba mu Kigo mu Ntara zitandukanye, byasabaga ko bandikirana amabaruwa bakajya bayanyuza mu Iposita ikabatumikira. Nuko igihe kimwe mu biruhuko bahana gahunda barabonana – Cheri TETA nari nkukumbuye. – Teta agira isoni nyinshi akajya areba intoki ze. -None se ko ucecetse cyane, wowe ntabwo warunkumbuye se ? Teta mu ijwi rituje ryiganjemo isoni nyinshi ati “nanjye nari nkukumbuye…

SOMA INKURU

Inama Nkuru y’Itangazamakuru yijeje abanyarwanda kubafasha kwirinda ibiza binyuze mu itangazamakuru

Peacemaker Mbungiramihigo Umunyamabanga Nshingabikorwa w’Inama Nkuru y’Itangazamakuru, ubwo yatangizaga amahugurwa azamara iminsi 8 kuri uyu wa kane tariki 13 Nzeli 2018, agamije gufasha abanyamakuru kurushaho gusobanukirwa imihindagurikire y’ikirere ndetse no gucunga Ibiza. Peacemaker yatangaje ko aya mahugurwa agamije gufasha abanyamakuru gusobanukirwa neza ndetse no kumenya ibijyanye no kwirinda Ibiza bityo babe babasha gutangaza ndetse no gusobanurira abaturarwanda ingamba zifatika zabafasha mu buryo burambye bwo kwirinda kugerwaho n’ihindagurika ry’ikirere n’ibiza. Uyu Munyamabanga Nshingabikorwa w’Inama Nkuru y’Itangazamakuru Peacemaker Mbungiramihigo yashimangiye ko ibiza bitagaragara mu Rwanda gusa ko ari ikibazo kigaragara no mu…

SOMA INKURU

Abacamanza b’urukiko rwa gisirikare barahiye bibukijwe ko ari igihango bagiranye n’abanyarwanda

Kuri uyu wa Kane tariki 13 Nzeli 2013 nibwo hakiriwe indahiro z’abacamanza babiri bo mu Rukiko Rukuru rwa gisirikare na Visi Perezida w’urukiko rwa gisirikari, iyi ndahiro ikaba yakiriwe na Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente abasaba gutanga ubutabera bwa kinyamwuga, kurinda ubusugire bw’igihugu n’uburenganzira bwa muntu. yasabye abarahiye kuzuzuza neza inshingano igihugu cyabahaye, abibutsa ko indahiro bamaze kugirira imbere ye ari igihango bagiranye n’abanyarwanda. Minisitiri w’intebe Dr Ngirente kandi yasabye aba bacamanza b’inkiko za gisirikare yakiririye indahiro kwirinda ruswa, gukora kinyamwuga bubahiriza amategeko, kuba inyangamugayo muri byose, gukorera mu mucyo…

SOMA INKURU