Mu iburanisha ryo kuri uyu wa Mbere tariki ya 10 Nzeri 2018 ubwo Kizito Mihigo yari mu rukiko rw’Ikirenga, hakomojwe ku ibaruwa yari yaratanze yo gukuraho ubujurire bwe, maze arabyemererwa gusa nta byinshi byayivuzweho. Ari urukiko ntirwigeze ruyisoma ndetse nawe ntiyasobanuye ibikubiyemo n’impamvu yahisemo guhagarika ikirego. Inteko iburanisha yafashe umwanzuro wo gushyira mu bikorwa ubusabe bwe, nyuma yo kumubaza niba agikomeje icyifuzo cye agasubiza ko ariko bikimeze.
Ku wa 26 Kamena 2018 Kizito Mihigo yari yandikiye Urukiko rw’Ikirenga arusaba ko ikirego cye cy’ubujurire cyahagarara, ibi bikaba byarabaye mu gihe mu mwaka wa 2016 aribwo Kizito yari yajuririye ibihano yahawe mu mwaka wa 2015. Icyo gihe yari yahamijwe icyaha cyo kurema umutwe w’abagizi ba nabi, icyaha cy’ubugambanyi bwo kugiririra nabi ubutegetsi buriho ndetse n’icyaha cyo kugiririra nabi Perezida wa Repubulika n’icyo gukora umugambi w’icyaha cy’ubwicanyi.
Yari yasabiwe n’ubushinjacyaha igihano cyo gufungwa burundu no kwamburwa uburenganzira bwose mu gihugu, arikio kubera kwiregura yemera icyaha ndetse agasaba n’imbabazi, urukiko rwabishingiyeho rumuhanisha igifungo cy’imyaka 10.
Ubwanditsi