Imisarane idasakaye ishobora gukura bamwe mu bayobozi ku mbehe


Abayobozi b’imirenge n’utugali bo mu Karere ka Nyagatare bahawe ukwezi n’igice ko kuba bakemuye ikibazo cy’imisarane idasakaye cyangwa bakirukanwa ku kazi.

Mushabe David Claudian Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare avuga ko umuyobozi uzarenza kuwa 30 Ukwakira 2018 agifite imisarane itameze neza azirukanwa.

Avuga ko buri wese yabigize ibye ukwezi k’Ukwakira kwarangira ibiteza isuku nke mu baturage byarangiye cyane imisarane itubatse neza n’idasakaye.Ati “Ukwezi kwa cumi iyi misarane itarasozwa, abo nibo ba mbere bbikubitiro, bakwiye kuba batakiri mu karere, bakazana abandi bagakomezanya n’abasigaye ariko n’abandi babishizwe ntawuzasigara birumvikana.”

Imisarane idasakaye ishobora gukura abayobozi mu kazi

Mushabe avuga ko hari ibintu abayobozi bafata nk’ibikomeye kadi byoroshye kandi bikaba aribyo biteza abaturage ibibazo. Ati “Isuku tuvuga ntabwo ari iy’abantu bakize, ahubwo ngira ngo dukwiye gushaka uburyo twakoresha ngo abaturage babyumve, umuturage gukurugira mu nzu ye bisaba iki?”

Yanatunze agatoki bamwe mu bayobozi mu midugudu bararana n’amatungo mu nzu avuga ko abo aribo batanga ingero zitari nziza ku baturage bashinzwe kuyobora.

Yabitangaje tariki 9 Nzeri 2018 mu gusoza umwiherero wahuje abafatanyabikorwa mu iterambere (JADF), nyobozi y’akarere, abajyanama, abakozi b’akarere n’abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge hagamijwe kurebera hamwe icyatuma imihigo ibasha kweswa ku kigero cyiza.

Yasabye abafatanyabikorwa mu iterambere ry’akarere kubafasha gukemura ibibazo bijyanye n’isuku nke mu miryango bafasha. Ati “Mudufashe ibyo mukora turabishima, ariko igihe cyose uzaha umuntu guhinga yakweza ibiryo akicwa n’umwanda wabyo. Mudufashe tuzamure imyumvire y’abantu, amavunja agomba gucika, kurarana n’amatungo bigacika.”

Kamanzi Elia umukozi w’Akarere ka Nyagatare ushinzwe ubuzima, na we yemeza ko habayeho ubushake iyi tariki yagera imisarane yose imeze neza. Ati “Iyi ni integuza ya gatatu kuko byahereye mu Gushyingo umwaka ushize, baduha indi (nteguza) mu kwa kabiri, bongera kuduha ukwa gatanu. Ntekereza ko atari bishya ahubwo habuze buri wese kubigira ibye.”

Kuba hari abatishoboye batabona isakaro, Kamanzi avuga ko hari abafatanyabikorwa benshi bamufasha ndetse n’abaturanyi. Avuga ko abayobozi guhera ku mudugudu babishyizemo imbaraga n’uwo bakeka udafite ubushobozi yabubona, aramutse yiyemeje yanamenye ibyiza byo kugira ubwiherero butunganye n’ingaruka z’ubutameze neza.

Ubwanditsi

 

 


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.