Month: August 2018
Ebola ikomeje kwibasira abaturage ba Congo Kinshasa
Itangazo Minisiteri y’Ubuzima yo mu gihugu cya Congo Kinshasa yasohoye mu ijoro ryo kuri uyu wa Mbere rivuga ko “muri rusange abantu 96 bamaze kugaragaraho ibimenyetso bya Ebola mu gace ka Mbalako-Mangina barimo 69 byemejwe ko bayirwaye na 27 bagikekwa.” Guverinoma yahise ishyiraho gahunda yo gutanga ubuvuzi bw’ubuntu mu duce dutatu twibasiwe n’iyo ndwara, turimo Mabalako, Oicha na Beni. Nyuma y’imibare yaherukaga gutangazwa, abakora mu nzego z’ubuzima batangaje ko hari abandi bantu batanu bahitanwe n’iyo ndwara mu gace ka Mbalako-Mangina, hafi y’umujyi wa Beni watangiriyemo icyo cyorezo. Umuhuzabikorwa wa…
SOMA INKURUUmunsi w’Igitambo “Eid Al Adha” wizihijwe
Umunsi w’igitambo Eid al-Adha wizihijwe nyuma y’iminsi ibiri abayisilamu barenga miliyoni ebyiri bari mu Mutambagiro Mutagatifu i Mecca. Uyu mutambagiro witabiriwe n’Abanyarwanda 79, watangiye ku wa 19 Kanama, ukazasozwa ku wa 26 Kanama 2018. Abayisilamu bo mu Rwanda bifatanyije n’abandi ku Isi kwizihiza Umunsi Mukuru w’Igitambo wa Eid Al Adha, hazirikanwa umunsi Aburahamu yari agiye gutamba umwana we Ismail, Imana ikamushumbusha intama. Ibirori ku rwego rw’igihugu byabereye muri Stade ya Kigali i Nyamirambo, kuri uyu wa 21 Kanama 2018. Mufti w’u Rwanda, Hitimana Salim, ni we wayoboye isengesho ryitabiriwe n’abayisilamu…
SOMA INKURUMu Rwanda hateraniye inama yiga uruhare urubyiruko rwagira mu buhinzi
Inama y’iminsi ibiri yatangiye ejo hashize ku wa 20 Kanama 2018, yateguwe n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Biribwa n’Ubuhinzi, FAO, ku bufatanye na Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi mu Rwanda (MINAGRI). Abantu bageze kuri 800 barimo Abaminisitiri bashinzwe iby’ubuhinzi n’ubworozi n’abandi bafatanyabikorwa muri urwo rwego baturutse mu bihugu 10 byo ku mugabane w’Afurika, bateraniye i Kigali, aho baganira ku buryo urubyiruko rw’Afurika rutapfusha ubusa amahirwe ari mu buhinzi. Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi Dr. Mukeshimana Geraldine, muri iyi nama yibukije abaturutse muri ibyo bihugu by’Afurika ko u Rwanda rushyize imbaraga mu gushyigikira urubyiruko rufite…
SOMA INKURUAbafana ba Rayon Sports bayakiranye ibyishimo
Byari ishema kuri Rayon Sports yasesekaye i Kanombe Saa tatu n’igice z’ijoro, ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere, inakirwa n’abafana baringaniye ariko bari bitwaje indabyo zo gushimira abakinnyi, Rayon Sports ikaba itahutse nyuma yo gutungurana itsindira Gor Mahia muri Kenya ibitego 2-1 ku Cyumweru. Iyi kipe yerekeje muri Kenya gukina umukino wo kwishyura na Gor Mahia mu marushanwa ya CAF Confederation Cup, ntawe uyiha amahirwe kuko yaherukaga gutsindwa na Mukura VS ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro. Byongeye kandi yagiye ifite abakinnyi 15 gusa aho kuba 18 nk’uko bisanzwe…
SOMA INKURUMu Murenge wa Rubavu havumbuwe ibisasu 58
Mu nkengero z’Umujyi wa Rubavu mu Mudugu wa Gafuku Akagari ka Gikombe Umurenge wa Rubavu mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 20 Kanama 2018 havumbuwe ibisasu 58 by’amoko atandukanye byari bitabye mu butaka. Perezida w’Inama Njyanama y’aka Kagari yabwiye itangazamakuru ko umuturage wabonye ahari ibi bisasu yarimo acukura itaka ryo guhoma inzu maze abonye icya mbere ahita atabaza ubuyobozi nabwo bugahamagaza ingabo. Ubwo ingabo zageraga ahari habonetse igisasu bacukuye bagenda babona ibindi byinshi kugeza bageze kuri 58, uriya muyobozi akaba yemeje ko aha hantu ari inshuro ya gatatu…
SOMA INKURUHabayeho gutungurana mu bahamagawe gukinira amavubi
Kuri uyu wa Mbere nibwo hatangajwe abakinnyi bitegura umukino na Côte d’Ivoire uzaba tariki 9 Nzeri 2018, Umutoza w’Ikipe y’Igihugu Amavubi, Mashami Vincent akaba yatangaje abakinnyi 32 bagomba gutangira imyitozo bitegura umukino wa Côte d’Ivoire, mu gushaka itike y’igikombe cy’ Afurika cya 2019. Abakinnyi batunguranye ntibagirirwe icyizere harimo Ndayishimiye Eric Bakame wari usanzwe ari kapiteni w’abakina imbere mu gihugu, muri ba rutahizamu Kagere Meddie wari witezwe nyuma yo kubona ubwenegihugu yahamagawe ku mwanya wa mbere ndetse na Tuyisenge Jacques ufite ikibazo cy’imvune akaba yagiriwe icyizere. Biteganyijwe ko abakinnyi bose…
SOMA INKURUZari yahishuwe uwo abona nk’umugabo mwiza
Mu gihe abantu benshi bari basanzwe bazi ko umunyamideli w’umuherwe Zari Hassan akunze gushakana n’abagabo b’abakire, kuri ubu uyu mugore yahishuye ko yigeze guteretwa n’abasore b’abakene cyane, ibi akaba yarabitangaje mu kiganiro yagiranye na “NBS”, aho yavuze ko hari abasore badafite amafaranga bamuterese cyera mbere yo guhura na Ivan Ssemwanga ndetse na Diamond, akaba yaranashimangiye ko icy’ingenzi atari ubutunzi ahubwo ngo bisaba ko abantu bahura bahuje maze bagakundana. Yagize ati:”umuntu aba akeneye umuntu umutega amatwi, ntabwo amafaranga ari ngombwa cyane,njye nari nsanzwe mfite amafaranga, ndetse nananyuze mu buzima buciriritse ntacyo…
SOMA INKURUAbafana ba Rayon Sports barizezwa intsinzi
Ikipe ya Rayon Sports yahagutse i Kigali itarikumwe n’abakinnyi bayo bashya iheruka kugura harimo Donkor Prosper ukina hagati mu kibuga akaba akomoka muri Ghana na rutahizamu Kouame Brou Gerard Stephane ukomoka muri Côte d’Ivoire bari bamaze iminsi mike babonye ibyangombwa bibemerera gukina iyi mikino, ariko umutoza mukuru wa Rayon Sports Roberto Oliveira Goncalves avuga ko ikipe ye yiteguye neza kandi ko yizeye abakinnyi be, uyu mutoza yashimangiye ko intego ari ugukura amanota 3 kuri Gormahia mu mukino wo kwishyura mu mikino y’amatsinda ya « Total CAF Confedararion Cup » uba mu kanya…
SOMA INKURUUmuraperi Fireman yatawe muri yombi
Kuri ubu amakuru ahari kandi yizewe ava mu nshuti za Fireman ni uko umuraperi yatawe muri yombi akaba afungiye aho bita kwa Kabuga, bikaba bivugwa ko akurikiranyweho icyaha cyo gukoresha ibiyobyabwenge, uyu muraperi amaze iminsi ibiri afashwe akaba yarafatiwe i Kanombe aho yabaga . Ibi bikaba bibaye hari hashize amezi abiri uyu muraperi Fireman afunguwe, aho nanone yari amaze iminsi isaga makumyabiri muri iyo gereza yo kwa Kabuga akurikiranyweho nabwo icyaha cyo gukoresha ibyobyabwenge, icyakora icyo gihe uyu muraperi akirekurwa yabwiye itangazamakuru ko impamvu bamurekuye ari uko basanze arengana. Mu…
SOMA INKURU