Abana b’Abanyarwanda barakubita agatoki ku kandi ndetse bahigiye guhora ku isonga nyuma y’ukwezi bari bamaze bigishwa gukina Taekwondo n’abarimu baturutse muri Korea y’epfo, igicumbi cy’uwo mukino nyarugamba u Rwanda rwatangiye kwesamo imihigo mu ruhando rw’amahanga. Hari hashize ukwezi abana bitoreza mu makipe atandukanye mu Rwanda basangizwa ubumenyi n’ubuhanga kuri Taekwondo bahabwaga n’abarimu bane baturutse muri Korea y’epfo, boherejwe n’Umuryango mpuzamahanga uharanira iterambere rya Taekwondo (Taekwondo Peace Corps/TPC) ku nkunga y’Ishyirahamwe ry’uwo mukino ku Isi (World Taekwondo). Nyuma yo gusoza ubutumwa bw’abo barimu, abana bagiriwe ubuntu bwo gusangizwa ubwo bumenyi…
SOMA INKURUMonth: August 2018
Ubushinjacyaha bukomeje gukurikirana ukekwaho kwica Radio
Ejo hashize tariki ya 24 Kanama 2018, nibwo abo mu muryango wa Mowzey Sekibobo wari uzwi ku izina rya Radio n’abafana b’imena ba Good Life itsinda Radio yaririmbagamo bari bakoraniye mu rukiko bategereje kumva umwanzuro ku busabe bwa Troy watakambiye urukiko asaba kurekurwa akajya mu rugo kuko ngo “ubuzima si bwiza aho afungiwe”. Chimp Reports yatangaje ko, mu gusoma umwanzuro w’ubujurire bwa Troya, umucamanza witwa Jane Francis Abodo yategetse ko Godfrey Wamala alias Troy agumishwa mu buroko ku bw’impamvu zikomeye zishimangira ko ari we wishe Mowzey Sekibogo ndetse urukiko…
SOMA INKURUAbakandida depite ba FPR n’abo bifatanyije bijeje abaturage ba Mageragere ubuvugizi
Abakandida bakomeje ibikorwa byo kwiyamamaza hirya no hino mu gihugu basaba abaturage kuzabatora mu matora y’Abadepite ateganyijwe kuwa 2 no kuwa 3 Nzeri 2018, ejo hashize abakandida Depite ba FPR-Inkotanyi n’amashyaka bifatanyije biyamamarije mu Murenge wa Mageragere, mu Karere ka Nyarugenge bizeza abaturage baho ko nibabatora bazakomeza kubakorera ubuvugizi kugira ngo uyu Murenge ugezwemo amazi meza hose, bityo bice burundu ikibazo cyakunze kuhagaragara cy’abavoma mu mugezi wa Nyabarongo rimwe na rimwe bakaribwa n’ingona. Umukandida Depite Barikana Eugène, avuga ko bazakomeza gukorera abuvugizi aba baturage nk’uko bari basanzwe babikora, yagize…
SOMA INKURUEbola ikomeje gukaza umurego, abaturage ba Rubavu baraburirwa
Mu nama nyunguranabitekerezo yabaye i Rubavu muri iki cyumweru, abaturage bagaragarijwe ko EBOLA ikomeje gusatira uduce twegereye u Rwanda, bityo bakwiye gukaza ingamba zo kwirinda no kwitwararika, ibi bikaba byarabaye ubwo umuyobozi w’ibitaro bya Gisenyi, Lt Col Dr Kanyankole William, yaburiye abaturage bo mu Karere ka Rubavu ababwira ko bakwiriye kurushaho kwitwararika kubera icyorezo cya Ebola cyagaragaye mu gihugu cy’abaturanyi cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Dr Kanyankole yagize ati “Uyu munsi hari abantu bamaze gutoroka bagana Beni n’ahandi kandi ni ubwa mbere icyorezo cya Ebola cyegereye u Rwanda ku…
SOMA INKURUKwiyamamariza kuyobora OIF birakomeje kuri Minisitiri Mushikiwabo
Kuri uyu wa 23 Kanama 2018, Minisitiri Mushikiwabo wiyamamariza kuyobora ubunyamabanga bukuru bwa OIF, hamwe n’abamuherekeje harimo Minisitiri w’Inganda n’Ubucukuzi bw’Amabuye y’Agaciro muri Gabon Regis Immongault, bari mu rugendo rw’iminsi ibiri muri Arménie, uru rugendo rukaba rugamije gushaka abazamushyigikira, akaba yakiriwe na Minisitiri w’Intebe wa Arménie, Nikol Pachinian. Nikol Pachinian watangaje ko yanyuzwe no kwakira bwa mbere abayobozi baturutse muri Afurika ndetse ashima itsinda rya Minisitiri Mushikiwabo ryagaragaje gushyira hamwe kw’Afurika, kuri we afata nk’indangagaciro zikwiriye muri Francophonie. Inama rusange y’Abakuru b’ibihugu na za Guverinoma bigize OIF izabera i…
SOMA INKURUNta cyasimbura FPR n’abo bafatanyije -Perezida Kagame
Mu gikorwa cyo kwamamaza abakandida depite ba FPr, Perezida Kagame yabanje gushimira abaturage uko bitwaye mu matora y’Umukuru w’Igihugu yabaye umwaka ushize, bakamutora ku majwi 98,79%, Perezida Kagame akaba na Chairman w’Umuryango FPR Inkotanyi, yanashimiye imitwe ya politiki yifatanyije na FPR, avuga ko ari byo byatumye iterambere ry’igihugu rigera aho riri ubu. Ati “Nta zindi nzego ziturutse ahandi, nta bandi bantu, nta yindi mitwe yatujyana mu nzira idushyira mu majyambere twifuza. Byose bikubiye mu bufatanye, nta cyasimbura ubufatanye, nta cyasimbura FPR n’abo bafatanyije ngo kiduhe ibyo ubwo bufatanye buduha.”…
SOMA INKURUMu kwiyamamaza PL yijeje abahinzi n’aborozi ubuvugizi
Ejo hashize ku wa Gatatu PL yamamaje abakandida depite bayo 80, mu Turere twa Burera na Gakenke, mu Ntara y’Amajyaruguru, Perezida w’iri shyaka, Mukabarisa Donatille, yabwiye abaturage ko nibabatora mu byo bazitaho harimo kuzamura ubuhinzi n’ubworozi hashyirwaho Banki n’ikigega cy’ubwishingizi cy’abahinzi n’aborozi. Ati “Ntitwavuga iterambere rirambye, umunyarwadnda atiteje imbere, niyo mpamvu no mu byo ishyaka PL ryifuza kubagezaho harimo no gushyiraho Banki yihariye n’ikigega cy’ubwishingizi ku bahinzi n’aborozi.” Yasobanuye ko ibi bizafasha abaturage kuzamura umusaruro bihaza mu biribwa, bityo n’iterambere muri rusange bakarigeraho. Ni kenshi mu Rwanda humvikana ikibazo cy’abahinzi…
SOMA INKURUIfungwa rya Bobi Wine byamaganiwe kure n’ibyamamare binyuranye
Abahanzi b’ibyamamare mu bice bitandukanye by’Isi bagaragaje ko nabo batishimiye na gato ifungwa rya Bobi Wine n’uburyo yakorewe iyicarubozo bagasaba ko yahita arekurwa. Abahanzi bakomeye barimo Chris Martin, umuririmbyi ukomeye cyane mu itsinda rya Coldplay; Chrissie Hynde wo mu itsinda rikomeye ku Isi The Pretenders; Peter Gabriel; Angelique Kidjo; Femi Kuti umwana wa Fela Kuti;;k;k[] Brian Eno; Damon Albarn n’abandi. Ababa bahanzi n’abandi bagera kuri 50 basinye ibaruwa isaba Leta ya Uganda ko yarekura Bobi Wine kandi ko “bamaganye mu buryo bweruye ifatwa, ifungwa n’itotezwa ndetse n’ibikorwa bibabaza umubiri…
SOMA INKURUHari uburyo bwakoreshwa hakirindwa Ibiza-Minisitiri De Bonheur
Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, Minisitiri Ushinzwe Imicungire y’ibiza no Gucyura impunzi, De Bonheur Jeanne d’Arc, yavuze ko hari impamvu nyinshi zatumye ibyangijwe n’imvura biba byinshi, muri zo harimo abantu bari bubatse mu manegeka, abafite inzu zubakishije ibikoresho bitujuje ubuziranenge, imiyoboro y’amazi idatunganyijwe, imicungire mibi y’inkombe z’imigezi mu gucukura imicanga no kuba nta mirindankuba iri ahantu hahurira abantu benshi. Yagize ati “Turacyafite urugendo rurerure rwo kugira ngo tuzamure imyumvire ku buryo bwo kwirinda ibiza. Abaturage bakwiye kubugira ubwabo kandi bakabushyira mu bikorwa aho kugira ngo nyuma babe bahangana n’ingaruka z’ibiza”. Yakomeje…
SOMA INKURUTETA NA SANGWA 7
Umunsi umwe Teta ari mu nzira avuye ku isomero, ni ku mugoroba ahashyira saa moya n’igice ari kumuhanda wa kaburimbo yumva umuntu umugenda inyuma aho Teta ashinguye ikirenge undi ahashinga ikindi, maze yumva ijwi rituje ariko rya Gisore rimuvugisha riti: Muraho mukobwa mwiza, Muraho neza, Kuba mbavugishije nizere yuko bitababangamira, Oya ntakibazo rwose, Okey ni byiza noneho, buri mugoroba unyuraho aho mba nicaye hariya ku irembo ry’iwacu, Sorry, iwanyu ahagana he? Kuri uriya muryango w’ubururu n’urugo rwubakishije urugarika. Okey, Teta akibyumva ahita yibuka ko ajya abona Sangwa yicaye imbere…
SOMA INKURU