Nyuma y’igihe kirekire mu bwigunge, Abaturage b’i Banda barashimira RENERG

  Ni ukuri uyu wa gatanu tariki 24 Kanama, hatashywe ku mugaragaro, amashanyarazi yatanzwe na RENERG ( R) Ltd  yahawe abaturage bo mu Kagali ka Banda, Umurenge wa Rangiro, Akarere ka Nyamasheke, mu Ntara y’Iburengerazuba, nyuma y’igihe kirekire aba baturage batazi uko amashanyarazi asa, aho aba baturage batatinye gutangariza umuringanews.com ko aya mashanyarazi yabafashije kugarura icyizere cy’ubuzima, dore ko uwatangiraga gutera imbere muri aka gace yahitaga yimukira ahari amashanyarazi, bityo aba baturage bakikijwe n’imbago za parike y’ishyamba rya Nyungwe itera mbere rikaba ryarasaga  nk’iritabareba, ngo ariko kuri ubu barahamya ko…

SOMA INKURU

Abangiza ibishanga baburiwe k’umunsi w’umuganda

  Kuri uyu wa Gatandatu ubwo habaga umuganda rusange usoza ukwezi kwa Kanama, wabereye mu Murenge wa Nduba ho mu Karere ka Gasabo, akaba ari umuganda wahariwe gusiba ibyobo biri mu gishanga cya Nyacyonga wahuje inzego zirimo Minisiteri y’ibidukikije, Minisiteri y’Ubutaka n’Amashyamba, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kubungabunga ibidukikije (REMA) n’izindi. Muri icyo gikorwa Minisitiri Biruta akaba yavuze ko nta muturage wemerewe gucukura umucanga cyangwa ibumba mu gishanga atabiherewe uburenganzira yagize ati “Gucukura umucanga n’ibumba mu gishanga bisabirwa uruhushya, ubishaka agasabwa kuzasubiranya aho agiye gucukura. Kuba turi gusubiranya ibyobo byacukuwe mu bishanga…

SOMA INKURU

Bahigiye kuzaba ibihangange nyuma yo kwigishwa n’abanya Korea

  Abana b’Abanyarwanda barakubita agatoki ku kandi ndetse bahigiye guhora ku isonga nyuma y’ukwezi bari bamaze bigishwa gukina Taekwondo n’abarimu baturutse muri Korea y’epfo, igicumbi cy’uwo mukino nyarugamba u Rwanda rwatangiye kwesamo imihigo mu ruhando rw’amahanga. Hari hashize ukwezi abana bitoreza mu makipe atandukanye mu Rwanda basangizwa ubumenyi n’ubuhanga kuri Taekwondo bahabwaga n’abarimu bane baturutse muri Korea y’epfo, boherejwe n’Umuryango mpuzamahanga uharanira iterambere rya Taekwondo (Taekwondo Peace Corps/TPC) ku nkunga y’Ishyirahamwe ry’uwo mukino ku Isi (World Taekwondo). Nyuma yo gusoza ubutumwa bw’abo barimu, abana bagiriwe ubuntu bwo gusangizwa ubwo bumenyi…

SOMA INKURU

Ubushinjacyaha bukomeje gukurikirana ukekwaho kwica Radio

  Ejo hashize tariki ya 24 Kanama 2018, nibwo abo mu muryango wa Mowzey Sekibobo wari uzwi ku izina rya Radio n’abafana b’imena ba Good Life itsinda Radio yaririmbagamo bari bakoraniye mu rukiko bategereje kumva umwanzuro ku busabe bwa Troy watakambiye urukiko asaba kurekurwa akajya mu rugo kuko ngo “ubuzima si bwiza aho afungiwe”. Chimp Reports yatangaje ko, mu gusoma umwanzuro w’ubujurire bwa Troya, umucamanza witwa Jane Francis Abodo yategetse ko Godfrey Wamala alias Troy agumishwa mu buroko ku bw’impamvu zikomeye zishimangira ko ari we wishe Mowzey Sekibogo ndetse urukiko…

SOMA INKURU

Abakandida depite ba FPR n’abo bifatanyije bijeje abaturage ba Mageragere ubuvugizi

Abakandida bakomeje ibikorwa byo kwiyamamaza hirya no hino mu gihugu basaba abaturage kuzabatora mu matora y’Abadepite ateganyijwe kuwa 2 no kuwa 3 Nzeri 2018, ejo hashize abakandida Depite ba FPR-Inkotanyi n’amashyaka bifatanyije   biyamamarije mu Murenge wa Mageragere, mu Karere ka Nyarugenge bizeza  abaturage baho ko nibabatora bazakomeza kubakorera ubuvugizi kugira ngo uyu Murenge ugezwemo amazi meza hose, bityo bice burundu ikibazo cyakunze kuhagaragara cy’abavoma mu mugezi wa Nyabarongo rimwe na rimwe bakaribwa n’ingona.   Umukandida Depite Barikana Eugène, avuga ko bazakomeza gukorera abuvugizi aba baturage nk’uko bari basanzwe babikora, yagize…

SOMA INKURU

Ebola ikomeje gukaza umurego, abaturage ba Rubavu baraburirwa

Mu nama nyunguranabitekerezo yabaye i Rubavu muri iki cyumweru, abaturage bagaragarijwe ko EBOLA ikomeje gusatira uduce twegereye u Rwanda, bityo bakwiye gukaza ingamba zo kwirinda no kwitwararika, ibi bikaba byarabaye ubwo umuyobozi w’ibitaro bya Gisenyi, Lt Col Dr Kanyankole William, yaburiye abaturage bo mu Karere ka Rubavu ababwira ko bakwiriye kurushaho kwitwararika kubera icyorezo cya Ebola cyagaragaye mu gihugu cy’abaturanyi cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Dr Kanyankole yagize ati “Uyu munsi hari abantu bamaze gutoroka bagana Beni n’ahandi kandi ni ubwa mbere icyorezo cya Ebola cyegereye u Rwanda ku…

SOMA INKURU