Mugisha w’imyaka 20 yafashe umwenda w’umuhondo nyuma yo kwegukana Tour du Rwanda, hakaba hari hashize iminsi umunani we na bagenzi be bazenguruka mu bice bitandukanye by’igihugu ku ntera y’ibilometero 946.6. Agace ka nyuma ka Tour du Rwanda kareshya n’ibilometero 82.2 kakinwe ejo ku cyumweru, tariki ya 12 Kanama 2018, Umunya-Algeria Azzedine Lagab ukinira Groupement Sportif des Petroliers Algerie ni we wakegukanye akoresheje amasaha abiri, iminota itandatu n’amasegonda 20, akaba yakurikiwe n’abakinnyi batandatu banganya ibihe barimo Lozano David wa Team Novo Nordisk, Munyaneza Didier wa Team Rwanda, Mugisha Moïse ukinira Les…
SOMA INKURUDay: August 13, 2018
Minisitiri w’Urubyiruko yarusabye gukoresha neza amahirwe rufite
Mu birori byo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’urubyiruko wabereye mu Karere ka Kayonza mu Murenge wa Mwiri, Minisitiri w’urubyiruko Mbabazi Rose Marry yarukanguriye gukoresha neza amahirwe rufite cyane cyane ayo ruhabwa n’igihugu. Mu ijambo rya Minisitiri Rosemary Mbabazi yagejeje k’urubyiruko n’abandi baturage bari bitabiriye ibi birori bateraniye ku kigo cy’amashuri cya Nyamugari, yagize ati “ibiganiro twibandaho muri iyi minsi ni ukugaragariza urubyiruko amahirwe rufite haba aho rutuye, n’aho ruri kugira ngo ruyabyaze umusaruro, aho kujya kuyashakira kure mu kandi karere tubanze dushake amahirwe atuzengurtse, twebwe ubwacu hano”. Minisitiri Mbabazi yakomeje avuga…
SOMA INKURU