Minisitiri Busingye yatanze ipeti rya AIP ku abofisiye bato agira n’inshingano abaha

Mu ishuri rya gipolisi rya Gishari mu karere ka Rwamagana habereye umuhango wo guha ipeti abofisiye bato 413 bari bamaze igihe kigera ku mwaka bari mu masomo abategurira kuba abofisiye bato. Muri uyu muhangao wari witabiriwe na Minisitiri y’ubutabera akaba n’intumwa nkuru ya leta Busingye Jonhson, nyuma yo guha aba bapolisi ipeti AIP (Assistant Inspector of Police), yagize ati “iterambere ry’isi riragendana n’ibyaha bikoranye ubuhanga mukwiye namwe gukoresha ubuhanga burushijeho kugirango mubashe guhangana n’ibyo byaha byugarije isi n’igihugu cyacu, leta izahora ibunganira mu kubaka ubushobozi bukenewe binyuze mu nyigisho zitandukanye…

SOMA INKURU

Ubutumwa bwa Perezida Kagame k’Uturere nyuma y’ imihigo

Perezida wa repuburika Paul Kagame yasabye abayobozi b’uturere twabonye amanota meza mu mihigo y’umwaka wa 2017/2018 gushyiraho umwete bagakora neza ibyo batabashije gukora byatumye batuzuza amanita 100%. Mu ijambo umukuru w’igihugu Paul Kagame yagejeje ku bari bitabiriye umuhango wo kugaragaza uburyo Uturere twesheje imihigo, yibukije ababonye imyanya ya mbere ko hari ibyo bakwiye kwitaho cyane cyane ibyatumye batuzuza amanota 100%, yagize ati “amanota yagiye atangwa iriya myanya yagiye itangwa ku Turere, ku bayozi  biriya biduha igipimo, ababanza ni ukuvugango begereye igipimo ku byashobokaga kugerwaho bari hafi kubigeraho, uwa mbere yabonye…

SOMA INKURU

Abana bakina umukino wa Kung Fu chu bemeza ko ubungura byinshi

  Mu Karere ka Kayonza hari ikipe ikina umukino wa Kung fuu chu ishimwa n’abaturage ndetse ikaba imaze no kuzana imidari itandukanye haba ku rwego rw’igihugu n’urwego mpuzamahanga, abana bakina uyu mukino bemeza ko wabatoje kugira ikinyabupfura. Iyi cluba ifite abakinnyi bafite hagati y’imyaka 4 n’imyaka 24, bamwe mu bakina uyu mukino wa Kung Fuu chu bemeza ko ari umukino mwiza kandi ko bazakomeza guhesha ishema igihugu cy’u Rwanda, Rukundo Pacifique afite imyaka 13 ni umwe mu bakinnyi b’abana biga Kungu Fuu, yagize ati “hashize umwaka umwe ntangiye gukina uyu…

SOMA INKURU

Igikoni cy’umudugudu cyabafashije kurwanya imirire mibi

Abaturage bo mu Kagari ka Bwisanga mu Murenge wa Gishari bahanya ko igikoni cy’umudugudu cyabafashije kurwanya imirire mibi mu ngo zabo, abajyanama b’ubuzima muri aka Kagari bavuga ko igikoni cy’umudugud kitareba gusa abakene, ubuyobozi bw’Akarere ka Rwamagana bwemeza ko iyi gahunda ikorwa mu midugudu yose igize akarere ka Rwamagana. Hari bamwe mu baturage bitazi kugaburira abana babo indyo yuzuye nyamara ngo bafite ibyo bakagaburiye abana babo ntibagaragareho ikibazo cy’imirire mibi, Nyirabahire mediatrice atuye mu mudugudu wa Nyakabungo yagize ati “igikoni cy’umudugudu kitugirira akamaro cyane kuberako haba hari nk’abana bafite ikibazo…

SOMA INKURU

TETA NA SANGWA 5

  Keza ati “uriya ndamuzi twize ku kigo kimwe”, Teta aramwenyura asa nk’uwishimye aratekereza ati wabona mwene mama ambereye icyambu nambukiraho nkagera kuri Sangwa. Nuko ahita abaza mukuru we ariwe Keza ati “nonese mujya muvugana”? Nuko Keza aramuhakanira ati “ntituvugana ariko nzi iwabo”,  Teta ati “nonese iwabo ni ahagana he”?  Keza ati “ni uwahariya hafi y’isomero”, nuko Teta yiha gahunda yo kuzahamenya neza, kuko yirinze kubaza mukuru we byinshi ngo atamwibazaho cyane.   Biracyaza.   Musekeweya Liliane  

SOMA INKURU