Rwamagana: Abaturage 1250 bishyuriwe mituelle na Diaspora Nyarwanda ku bufatanye n’ishuri rya Polisi rya Gishali hanatangwa inzu


Ishuri rya polisi rya gishali riherereye mu Karere ka Rwamagana ryashyikirije inzu ryubakiye Mahundaza Clotilde utishoboye mu kagari ka Cyinyoni Umurenge wa Gishali ndetse ku bufatanye na Diaspora yo mu busuwisi bishyurira ubwisungane mu kwivuza abaturage 1250 batishoboye.

Umukecuru Mahundaza Clotilde ari kumwe na Guverineri Mufulukye Nyuma yo gusura inzu yubakiwe na polisi y’igihugu

Inzu yubakiwe uyu muturage utishoboye ifite agaciro k’amafaranga y’uRwanda Miliyoni esheshatu zirenga, zatanzwe n’abapolisi ndetse n’abari mu masomo abategura kuzaba abofisiye ba gipolisi hamwe n’abakozi b’ishuri rya gipolisi ry’I Gishari mu rwego rwo kurushaho kubaka igihugu bidaciye mu inshinganobafite gusa.

Umuyobozi w’Ishuri rya Polisi rya Gishali CP Vianney NSHIMIYIMANA yavuze ko Ibi bikorwa babiteguye muri gahunda y’Ubufatanye bwa polisi ihorana n’abaturage, yagize ati “iki ni ikimenyetso cy’ubufatanye n’abaturage ntacyo twageraho tudafatanyije, nta gihe tuba tutari kumwe by’umwihariko uyu munsi nagirango ibyo dukora byose tubishimire ubuyobozi bwiza dufite mu gihugu cyacu, ibikorwa byinshi dukora bishingira ku mpanuro, ku cyerekezo no ku bubasha duhabwa na nyakubahwa Perezida wa Repuburika, by’umwihariko nk’inzego z’umutekano ahora atwigisha adushishikariza gufatanya n’abaturage kuko ni mwebwe dukorera ni namwe turwanaho kugirango ibyo dukora byose biganishe ku mibereho myiza yacu twese nk’abanyarwanda, ibi twakoze ni ikindi kimenyetso cy’ubufatanye bwa polisi, inzego z’ibanze n’abaturage turabasaba ko bwahoraho, tukarwanya ibyagerageza guhungabanya umutekano byose duhereye mu ngo zacu, mu midugudu yacu”.

Mahundaza Clotilde ni umukecuru wahawe inzu nawe yashimye ubuyobozi bw’igihugu, yagize ati “mwese mugende muzambwirire perezida Kagame muti inzu wamuhaye yayibonye irimo n’amashanyarazi muti abakuze tugufatiye iry’iburyo komeza ukorere abanyarwanda”.

Nyuma y’uko abaturage bishyuriwe mituweli bagannye abakozi babishinzwe

Umuyobozi wungirije wa Diapora Nyarwanda mu Busuwisi Dr Bucagu Maurice ni umuganga umaze imyaka irenga 10 mu Busuwisi,  yavuze ko mu izina ry’umuryngo w’abanyarwanda baba mu busiwisi, bagira uruhare mu gufatanya n’abandi banyarwanda kubaka Igihugu nubwo baba kure, yagize ati “twaje duhagarariye umuryango w’abanyarwanda baba mu Busuwisi, ni gahunda tumaranye igihe tugerageza kureka twe nk’abanyarwanda batuye mu mahanga inkunga twatanga mu iterambere ry’igihugu cyacu, iyi gahunda tuyikangurirwa igihe cyose n’umukuru w’igihugu cyacu Nyakubahwa Perezida wa Repuburika, uko aciye mu mahanga aradusura, amasomo nibyo adukangurira cyane ni ukuvuga ko n’ubwo abanyarwanda baba bari mu mahanga bagomba kumenya ko iki gihugu ari icyabo kandi ko umusanzu mu iterambere bose bagomba kuwumva ndetse bakawugiramo uruhare, nizo nyigisho twagiye dukura mu mpanuro atugezaho buri gihe kuko buri mwaka afatamo umunsi umwe akadusura iyo turi mu mahanga ubushize twahuriye nawe mu Bubirigi (Belgique) twari abanyarwanda barenga ibiihumbi 5”.

Abaturage b’i Gishari baganuje Diaspora nyarwanda yo mu Busuwisi

Mukarutesi Dative ni umwe mu baturage bishyuriwe mituweli, yagize ati “turashima abantu bose batekereza ku abatishoboye bakabishyurira mituweli, ubu dufite n’abatuvuganira mu Busuwisi ikidushimisha kurushaho ni uko ari abanyarwanda bene wacu, mbere twari tumenyereye ko abaterankunga ari abanyamahanga ariko ubu turafashwa na bene wacu, urukundu mufite Imana izarubahembere kandi izasubize aho mukuye, tubasabiye umugisha w’izi ngo 1000 mutangiye mituweli”.

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba Bwana Mufulukye Fred yashimiye Diaspora nyarwanda yo mu Busuwisi, yakomeje agira ati “muri urugero rwiza rw’abanyarwanda bashaka kwigira, bishakamo ibisubizo banze gusuzugurwa bagahitamo gufatanya na bagenzi babo mu kubaka igihugu,  Ibi bigaragaza ko Umuco wo kwishakamo ibisubizo umaze gucengera mu banyarwanda kandi bikwiye kuba isomo ku baturage bose ryo kugira umutima ukunda Igihugu, ndasaba abaturage ko mutuye mu gihe hari ukeneye ubufasha mwakwiyegeranya mukamufasha binyuze mu miganda n’ubundi buryo, kuko kugira icyo utanga ntibisaba amafaranga gusa ushobora no gutanga umuganda haba mu kubakira mugenzi wawe, kumufasha kubona ubwiherero, kumufasha gukurungira inzu ye n’ibindi byinshi”.

HAKIZIMANA YUSSUF


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.