Umunyamabanga mukuru w’ikipe ya Rayon Sports, Itangishaka Bernard King akigera i Kigali kuri uyu wa Gatanu tariki 3 Kanama avanye na Rayon Sports muri Algeria yijeje abafana b’iyi ikipe ko amafaranga bazabona kuri Diarra biteguye kuyaguramo abandi bakinnyi bakomeye kugira ngo bazibe icyuho bamwe mu bakinnyi bayivuyemo basize. Yagize ati: “Amafaranga bazaduha n’ibihumbi makumyari na bitanu ariko hari andi asigaye bazaduha hafi ibihumbi bitanu by’amayero. Ubwo rero ni ukuvuga ko muri ayo ngayo tuzagerageza kuba twaguramo abandi bakinnyi. Turashaka kuba twaguramo abakinnyi b’abanyamahanga byibura batatu cyangwa bane kugira ngo tuzibe icyuho…
SOMA INKURUDay: August 4, 2018
Ingabo “RDF” ziracyakomeje ibikorwa byo gufasha abaturage mu itarambere
Ubuyobozi bukuru bw’Ingabo z’u Rwanda (RDF) bwatangaje ko ibikorwa by’ingabo bigamije iterambere ry’abaturage bizarangira hagati muri Nzeri, muri icyo gihe hakazitabwa byihariye ku bikorwa birebana n’ubwubatsi ndetse n’ubuhinzi, mu gihe ubusanzwe byagombaga kurangirana n’uwa 31 Nyakanga, bitewe n’impamvu zinyuranye zatumye intego zimwe zitagerwaho akaba ariyo mpamvu bigikomeje. Bimwe mu byatumye ibikorwa bya RDF bitarangira ku gihe cyateganyijwe harimo imvura ikomeye yaguye mu minsi ishize ndetse n’igihe cyanyuzemo hagati y’imyaka ibiri y’ingengo y’imari, kuko u Rwanda muri Nyakanga rwinjiye mu mwaka wa 2018/2019. Gahunda za RDF mu bijyanye no kubakira abaturage…
SOMA INKURUTETA NA SANGWA II
Teta uko iminsi igenda yakomeje kubura amahoro, kubera urukundo rwinshi afitiye SANGWA, kandi nyamara ntahandi baziranye usibye guhurira mu nzu y’isomero ry’ibitabo dore ko bose bari mu buzima bw’ishuri. Ariko hano iyo batari muri rya somero habaho ko bahurira mu nzira baba bava ku ishuri, bose bari mu mwambaro w’ishuri cyangwa se indi myambaro isanzwe itari iy’ishuri, ariko nyamara nubwo iyo SANGWA yicaye mu nzu y’isomero ntakindi kimurangaza iyo ahuye na Teta amusuhuza nk’umuntu bafite aho bajya bahurira kuko ntabwo amunyuraho ngo agende atamusuhuje, gusa n’iyandamukanyo ya mwiriwe,…
SOMA INKURU