Mu Rwanda, abaturage babarirwa muri 95% bakoresha inkwi n’amakara mu guteka, nyamara ibi byangiza ibidukikije kubera ibiti byinshi byangizwa ndetse bikaba intandaro y’indwara z’ubuhumekero zitandukanye bitewe n’umwotsi uhumanya ikirere.
Raporo iherutse gushyirwa ahagaragara na Minisiteri y’ibidukikije igaragaza uko ikirere gikomeje guhumanywa, yerekanye ko mu mwaka wa 2012, abaturage abantu bagera ku 2,227 bapfuye bazize indwara zituruka ku ihumana ry’ikirere.
Mu rwego rwo kurengera ibidukikije muri rusange no kugabanya ibyuka bibi byoherezwa mu kirere, Leta y’u Rwanda yihaye intego yo yo kugabanya ikoreshwa ry’amashyamba kugera ku kigero cya 42% bitarenze umwaka wa 2024.
Kugira iyi ntego igerweho, hafashwe ingamba zinyuranye zirimo gukangurira ibigo n’ingo kwitabira gukoresha biyogazi, gukangurira ibigo n’ingo kwitabira gukoresha gazi isanzwe n’amashanyarazi, gukangurira ibigo n’ingo gukoresha Palete na burikete, ndetse no gushishikariza abaturarwanda gukoresha amashyiga arondereza ibicanwa
Mu gihe tutarabona ubushobozi bwo gukoresha gazi , amashanyarazi na biyogazi, hari ibicanwa biboneka ku buryo bworoshye kandi bihendutse Abanyarwanda bakwifashisha mu mwanya w’amakara n’inkwi. Muri ibyo harimo Palete na burikete.
Briquette na Palete ni ibicanwa bikorwa hifashishijwe imashini kabuhariwe, zifata ibarizo ikayifunyanga ku gipimo gikamuramo ibyangiza ubuzima ndetse bituma ibikomoka ku biti bitaka neza. Nyuma yo kumishwa, gukandwa no kuvangwa ndetse no gucishwa mu ifuru ifite ubushyuhe, Imashini zisohora ubu bwoko bw’ibicanwa bigezweho.
Mu Rwanda, Palete zikorwa n’uruganda rwa sosiyete Inyenyeri, zikagira n’imbabura yihariye zikoreshwamo itangirwa ubuntu n’iyi sosiyete. Uruganda rw’igeregeza rya palete ruherereye Rubavu, kandi rukaba rufite ububasha bwo guha ibicanwa ingo zirenga ibihumbi 3,000 zikoresha paleti mu karere ka Rubavu, Nyabihu na Musanze n’abandi bakeya mu mujyi wa Kigali. Gahunda yo kubaka izindi nganda zikora palete ikaba yaratangiye mu rwego rwo kwagurira ibikorwa by’inyenyeri mu gihugu cyose. Ibicanwa bya palete bishobora gukoresha mu Byaro no mu mijyi. Ukeneye ku menya byinshi ku uruganda Inyenyeri, wasura urubuga “ www.inyenyeri.com”
Burikete zikorwa n’inganda z’abikorera zitandukanye. Muri bo harimo Uruganda Bamboo river side ni kimwe mu bigo bikora burikete hifashijwe ibarizo. Ni ikigo giherereye mu murenge wa Mageragere mu Karere ka Nyarugenge. Gikora burikete z’ubwoko bubiri harimo izitwa VIP briquettes zishobora gucanwa no mu nzu kuko nta myotsi cyangwa ibindi binyabutabire bikomoka ku Makara, ndetse na Zigama briquettes zishobora gukoreshwa mu mashyiga atandukanye zigasimbura inkwi kandi zikagira akarusho k’umuriro ufite ikibatsi.
Nikuze Nkusi Diane