Kuwa 26 Gashyantare 2024 nibwo uwahoze ari umudepite muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu barwanashyaka bakuru b’ishyaka MLC, Mamba Jean Jacques yatangaje ukwinjira kwe muri AFC (Alliance Fleuve Congo) ifite M23 nk’umutwe wa gisirikare wayo, ubwo yari i Bruxelles mu Bubiligi.
AFC ni ihuriro ryashinzwe mu Ukuboza 2023 na Corneille Nangaa wabaye Perezida wa Komisiyo yigenga ishinzwe amatora muri RDC, rikaba rikorana na M23 nk’umutwe wayo wa gisirikare.
Mamba yasobanuye ko yiyunze kuri AFC kugira ngo yifatanye na bagenzi be bari muri iri huriro gushakira RDC amahoro yakomeje kubura mu gihe cy’ubutegetsi bwa Perezida Tshisekedi.
Mamba yanenze Tshisekedi umaze igihe ashinja Perezida Paul Kagame guhungabanya umutekano wo mu burasirazuba bwa RDC, agaragaza uburyo yananiwe gukorera igihugu cye, ahitamo gushakira urwitwazo mu baturanyi.
Yagize ati “Ikibazo si Kagame. Akorera igihugu cye ibyiza. Buri cyose akwiye gukorera igihugu cye, aragikora. Perezida Tshisekedi we ibyo asabwa gukorera igihugu cye ntabwo abikora. Ngaho mugereranye aba bantu bombi.”
Mamba yatangaje ko Tshisekedi adakwiye gukomeza kuvuga u Rwanda, cyane ko ari igihugu gifite umubare w’abaturage ujya kungana n’uw’abatuye muri Kinshasa, ahubwo ko akwiye gukora ibishoboka kugira ngo umutekano ugaruke mu burasirazuba bwa RDC.
Yibukije ko mu Ukuboza 2023 Tshisekedi yatangarije kuri Top Congo FM ko kuva yagera ku butegetsi, amaze gukorera mu mahanga ingendo zigera kuri 200, nyamara hari ibice bya RDC uyu Mukuru w’Igihugu atarakandagiramo birimo inkambi z’abakuwe mu byabo n’intambara.
Ati “Tureke Perezida Kagame, tuvuge ku byo tutashoboye kugeza ku Banye-Congo, turebe ingendo n’ibirori twakoze, twubahirize uburenganzira n’ubwisanzure bw’abaturage bacu.”
INKURU YANDITSWE NA TUYISHIME Eric