Zambia kimwe mu bihugu by’Afurika impfu z’abana n’abagore ziri hejuru


Minisitiri w’ubuzima muri Zambia, Sylvia Masebo mu ntangiriro z’iki Cyumweru uwa ubwo yagiriraga uruzinduka mu bitaro UTH Lusaka, Minisitiri yatangaje ko buri cyumweru abagore bari hagati y’abagore 10 ndetse na 15 bapfa babyara ko ndetse abana bagera ku ijana bapfa bavuka.

Sylvia Masebo yatangaje ko bibabaje kuba abana n’ababyeyi babura ubuzima kandi ari ibintu bishobora kwirindwa, kubera amakosa akorwa mu gihe cyo kubyaza.

Yavuze ko mu gihe haba hakoreshejwe ibikoresho bigezweho mu buvuzi n’abaganga babizobereye.

Buri mwaka, abana basaga miliyoni 2.6 ku Isi bapfa bavuka kandi 98 % ni abo mu bihugu bikennye.

 

Ange KAYITESI 


IZINDI NKURU

Leave a Comment