Umwe mu bamaze kwandika izina rikomeye mu mupira w’amaguru, kuko yabaye umuyobozi wa Real Madrid ku mu mwaka wa 2000 kugeza muri 2006, yongera kuyisubiramo muri 2009, Florentino Pérez yongeye kugirirwa icyizere.
Kuri iyi nshuro igihe ntarengwa cyo gutanga kandidatire ku biyamamariza umwanya wo kuyobora Real Madrid kigeze ari we wenyine wayitanze, ahita yegukana uyu mwanya, aho manda ye izarangira muri 2029.
Kuri ubu yongeye gutorerwa kuyiyobora, akazaba afatanyije n’abandi bashyizweho mu bagize Inama y’Ubutgetsi ya Real Madrid, ari bo Garcia Sanz wahoze muri Wolfsburg yo mu Budage ndetse na Redondo Sierra na Angel Sanchez bari abayobozi mu biro bya Perezida wa Real Madrid.
Florentino w’imyaka 77 yakunze gutsinda amatora kenshi gashoboka, kuko kuva mu 2013 atorwa nta wundi muntu uhanganiye na we izi nshingano zo kuyobora iyi kipe.
Kuva Pérez yagera muri Real Madrid yageze kuri byinshi. Amaze kwegukana ibikombe bigera kuri 65, haba mu mupira w’amaguru harimo birindwi bya UEFA Champions League na bitatu bya Euro League Championships.
INKURU YA ERIC TUYISHIME