Yazanye imigabo n’imigambi mishya mu ikipe ya Police Fc


Mu gihe isaha yo gutangira shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda igenda yegereza, ikipe ya Police FC iyobowe n’umutoza mushya Ben Moussa irakataje mu myiteguro y’uyu mwaka w’imikino wa 2025–2026. Uyu mutoza yatangaje ko intego ye ari guhindura amateka no kwegukana igikombe cya shampiyona.

Uyu mutoza ukomoka muri Tuniziya yagaragaje ko adafite gahunda yo gukomeza amateka yo kuba ikipe ihora igarukira ku mwanya wa kabiri cyangwa uwa gatatu.

Ati: “Ntabwo naje i Kigali nje gutembera. Naje hano gukora amateka mashya, ndashaka igikombe cya shampiyona. Police FC ibifitiye ubushobozi kandi nanjye nabyiyemeje.”

Police FC, izwi nk’imwe mu makipe akomeye mu Rwanda ariko itarigeze yegukana igikombe cya shampiyona, yagaragaje impinduka zifatika mu mikino ya gicuti iheruka gukina. Yatsinze Marines FC (2-0), Rutsiro FC (1-0) ndetse inatsinda ikipe ya APR FC ibitego 2-1, ibi byose bikaba byerekana ko ikipe iri mu murongo mushya.

Ben Moussa yavuze ko intsinzi itangirira mu mutwe no mu myumvire y’abakinnyi n’abatoza.

Yagize ati: “Shampiyona itsindirwa mu buryo bwo gutekereza. Ugomba kugira intekerezo y’umutsinzi, ukagira imyumvire ikomeye. Uko ukina n’ikipe iri ku mwanya wa nyuma ni na ko ugomba gukina n’iri ku mwanya wa mbere. Kugira ngo ugere ku gikombe, nta mukino n’umwe ugomba gufata nk’uworoshye.”

Uyu mutoza ashyize Police FC ku murongo w’ikipe ishaka gutanga ubutumwa bukomeye mu mupira w’u Rwanda, yizeza abakunzi b’iyi kipe ko abakinnyi bafite ubushake n’imbaraga zo guhindura amateka y’iyo kipe isanzwe izwiho imikorere myiza ariko itaramara inyota y’igikombe cya shampiyona.

Yakomeje agira ati: “Niba twishimiye kuba aba kabiri cyangwa aba gatatu, twaba twibeshye. Tugomba guharanira kuba aba mbere, kuko dufite ibikenewe byose kugira ngo ibyo bigerweho. Iyo wumva ko bidashoboka, uba waratsinzwe mbere y’uko umukino utangira.

Iyi myumvire mishya ya Ben Moussa niyo ikipe ya Police FC isa n’iyubakiraho uyu mwaka w’imikino, aho izaba ihatanye n’andi makipe akomeye nka APR FC, Rayon Sports na Kiyovu Sports, mu rugamba rukomeye rwo kwegukana igikombe kiruta ibindi mu mupira w’amaguru w’u Rwanda.

 

 

 

 

INKURU YA KAYITESI Ange


IZINDI NKURU

Leave a Comment