Yatanze inama mu kubaka ubudahangarwa ku bindi byorezo byakwibasira Isi


Mu kiganiro cyabaye ku mugoroba wo kuri uyu kabiri tariki 24 Gicurasi 2022 i Davos mu Busuwisi ahakomeje kubera inama mpuzamahanga y’ihuriro ry’ubukungu ku Isi, “World Economic Forum”, Perezida Paul Kagame asanga kubaka ubudahangarwa ku bindi byorezo bishobora kwibasira Isi mu bihe biri imbere bisaba ibihugu cyane cyane ibikiri mu nzira y’amajyambere gushora imari mu rwego rw’ubuzima n’ubuvuzi nta nk’uko icyorezo cya COVID19 cyabyerekanye.

Ibi umukuru w’igihugu yabigarutseho mu kiganiro cyagarutse ku bikwiriye gukorwa mu rwego rwo kwitegura guhangana n’ibyorezo bishobora kwibasira Isi mu bihe biri imbere, Muri iki kiganiro Perezida Paul Kagame yari kumwe n’umuherwe w’Umunyamerika Bill Gates, Umuyobozi w’ikigega Global Fund ku Isi Peter Sands, Helen Clark wahoze ari minisitiri w’intebe wa Nouvelle Zélande ndetse na Francis de Souza uyobobora w’ikigo Illumina.

Umukuru w’igihugu yagaragaje ko uburyo bimwe mu bihugu by’umwihariko ibyo ku mugabane wa Afurika byitwaye mu rugamba rwo guhangana na COVID19 bitanga umukoro ukomeye wo kongera ishoramari mu buvuzi kugirango byubake ubushobozi bwo guhangana n’ikindi cyorezo cyakwaduka mu bihe biri imbere.

Ati “Iyo witegereje usanga nko muri Afurika ubaze ku mpuzandengo 18% by’abaturage ari bo bamaze gukingirwa. Uwo ni umubare muto, kandi impamvu ni uko tutigeze dushora imari mu rwego rw’ubuvuzi, kuko n’inkingo zimaze kuboneka bamwe ntibashoboye kuzitanga ndetse zimwe zangirikira mu bubiko. Ibyo ubwabyo rero birerekana ko hari ishoramari dukeneye gukora nubwo mbizi ko ingengo y’imari mu bihugu biri mu nzira y’amajyambere iba idahagije kuko ibyihutirwa biba ari byinshi. Gusa uko byamera kose ubuzima, kubaka urwego rw’ubuvuzi bigomba kuba muri ibyo byihutirwa kurusha ibindi.”

Aha Perezida Kagame yashimangiye ko kubigeraho bisaba imiyoborere itajegajega kandi hakaba icyizere gihamye hagati y’abaturage n’ubuyobozi bwabo.

Yatanze urugero ku byo u Rwanda rwaciyemo guhera nyuma ya jenoside yakorewe abatutsi kugeza ubu aho rwisanze buri kintu cyose cyihutirwa.

 

NIKUZE NKUSI Diane


IZINDI NKURU

Leave a Comment