Yatangaje ko nta bwoba afite bwo guhangana na APR FC hamwe na Rayon Sports


Masudi Djuma wasinyiye AS Kigali amasezerano y’umwaka umwe,yabwiye abanyamakuru ko ikipe 2 z’ibigugu mu Rwanda APR FC na Rayon Sports zisimburana mu gutwara ibikombe bya shampiyona andi makipe azitinya kubw’ ibigwi byazo bigatuma ziyatsinda zikegukana ibikombe ubutitsa,  ariko yatangaje ko agiye guhangana nazo muri uyu mwaka kugira ngo arebe ko yazitwara igikombe cya shampiyona, kuko yemeje ko adatinya na gato ariya makipe.

Masudi yiyemeje guhangana n’ikipe zihariye ibikombe

Masudi yavuze ko impamvu yasinyiye AS Kigali amasezerano y’umwaka umwe ari uko yifuza kongera kwerekeza hanze nyuma yo gutandukana na Simba SC, kubera kutumvikana n’umutoza mukuru

Masudi yakoresheje imyitozo ye ya mbere muri AS Kigali, ku munsi w’ejo taliki ya 22 Ukwakira 2018 ndetse yavuze ko mu nshingano yahawe harimo kubaka ikipe yatwara igikombe kimwe mu bihatanirwa mu Rwanda uyu mwaka.

 

NIYONZIMA Theogene


IZINDI NKURU

Leave a Comment