Yatangaje ko ari mu rukundo nyuma y’ibikomere yahuye nabyo


Mu kiganiro Aline Gahongayire yagiranye na Radio Rwanda cyabaye ku mugoroba wo kuwa Gatandatu tariki 15 Mutarama 2022, yatangaje ko aryohewe n’urukundo muri iki gihe n’umukunzi we mushya ushobora kuba atari uwo mu Rwanda.

Uyu muhanzikazi watangiye umuziki afite imyaka 12 y’amavuko, avuga ko aryohewe n’ubuzima bushya bw’urukundo rw’icyanga yinjiyemo kuko yabanje gufata igihe kinini cyo gukira ibikomere by’urukundo rw’ahahise.

Gahongayire avuga ko ntawe yakwifuriza gutandukana n’uwo akunda bitewe n’ibihe yanyuzemo. Ati “ Urukundo ni rwiza kubera y’uko ntigeze naba mu rukundo cyangwa se muri ‘relationship’ irapfa nta muntu nifuriza gutandukana cyangwa ku-divorcer ni ibintu bitari byiza n’ubwo mbyambayeho ariko ntawe nabyifuriza mfite imbaraga zibihagarika navuga ngo bihagarikire kuri njyewe,”

Uyu muhanzikazi w’imyaka 35 y’amavuko avuga ko nyuma yo gutandukana n’umugabo bari barushinze, yafashe igihe cyo kubanza gutuza, amenya neza amakosa ye kuko ariyo ‘Mpa agaciro kugira ngo mbanze nyakosore hanyuma mbone kujya mu y’indi nzira’.’

Akomeza avuga ko muri iki gihe ari mu nzira nziza y’urukundo n’umukunzi we mushya atifuje kuvugaho byinshi. Ati Ndi mu nzira nziza y’urukundo kuko amahirwe y’urukundo sinayima Imana yampaye umutima mugari kandi nabwo bigomba kugarukira aho.”

“Ndi muri ‘relationship’ [Urukundo] inejeje kandi numva y’uko hamwe n’Imana ndacyabisengera. Igihe cyo kubishyira hanze nticyari cyagera ariko numva y’uko hari ahantu mpagaze.”

Umunyamakuru Uwimana Ferdinard yabajije Aline Gahongayire icyo yabwira umukunzi we muri ako kanya, maze agira ati “ Of Course i Love him’ [Yego rwose ndamukunda] ‘because’ [Kubera ko] n’ibyo yumva kandi ‘God bless him’ [Imana imuhe umugisha].”

Uwimana yabajije Gahongayire niba umukunzi we atumva Ikinyarwanda bitewe n’uko yari akoresheje ururimi rw’Icyongereza amubwira ko amukunda, maze Gahongayire asubiza ati “Aracyumva [Ikinyarwanda] turi kuri Radio Rwanda [Akubita agatwenge].”

Gahongayire avuga ko yanyuze mu buzima bwo kuvugwa, gupfusha, guca mu itangazamakuru mu bibi gusa n’ibindi byakomerekeje umutima ku buryo hari igihe cyageze akumva yareka umuziki yakumva n’aho uvugira akumva arashaka guhunza amatwi.

We avuga ko ashima Imana kuko yabashije gusobanura ibihe bye. Akavuga ko ibihe byose yanyuzemo yakuyemo isomo rimwe ryo kumenya kudaterana amabuye n’abayamuteraga.
Ati “Kuko iyo nza kwisobanura mbarisobetse. Ariko, uyu munsi narindiye Imana ndababara ariko uyu munsi sinyibarara ndanezerewe kandi Imana yasobanuye ibihe, ndasobanutse.” Aline Gahongayire yatangaje ko aryohewe n’urukundo arimo n’umukunzi we ushobora kuba ari umunyamahanga Gahongayire yavuze ko yanyuze mu bihe byakomerekeje umutima ku buryo hari igihe cyageze akumva yareka umuziki Gahongayire avuga ko ibyo yanyuzemo byamuhaye isomo ry’uko ‘Si byiza ko iyo umuntu bamutera amabuye yisobanura”.

 

Ubwanditsi@umuringanews.com


IZINDI NKURU

Leave a Comment