Yashyikirije Perezida wa Maldives impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda


Ni umuhango wabereye Malé, Umurwa mukuru wa Maldives.

Mu ijambo rye, Perezida wa Maldives yahaye ikaze Ambasaderi Jacqueline Mukangira, anamushimira ko ari we ubaye uwa mbere uhagarariye u Rwanda muri Maldives.

Perezida Solih yaboneyeho gushimira u Rwanda kuba rwarashyigikiye kandidatire ya Maldives mu matora y’Umuryango w’Abibumbye mu nama yawo ku nshuro ya 76.

Muri ayo matora u Rwanda rwatoye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Maldives.

Mu ijambo rye kandi, Perezida wa Maldives yashimye iterambere ry’u Rwanda rirangajwe imbere na Perezida Paul Kagame, anavuga ko u Rwanda ari cyo gihugu cya mbere Maldives yuguririye amarembo mu mibanire ishingiye kuri dipolomasi nyuma y’uko atorewe kuyobora icyo gihugu.

Solih yaboneyeho kwizeza Intumwa y’u Rwanda ko umubano hagati y’u Rwanda na Maldives uzakomeza gutera imbere.

Ambasaderi Jacqueline Mukangira yagejeje kuri Perezida Ibrahim Mohamed Solih indamukanyo ya Perezida  Paul Kagame, avuga ko u Rwanda rushima intambwe Maldives yafashe mu kuzamura ubufatanye mpuzamahanga no guteza imbere amahoro n’uburumbuke, nk’uko Perezida Solih yabitangaje tariki 24 Ukwakira 2019 ku munsi wahariwe Umuryango w’Abibumbye.

Intumwa y’u Rwanda kandi yavuze ko azaharanira guteza imbere umubano w’u Rwanda na Maldives, anizeza Perezida Solih ko u Rwanda rwiteguye gukorana bya hafi na Maldives haba mu mibanire hagati y’Ibihugu byombi no mu rwego mpuzamahanga.

Nyumay’uyu muhango, Ambasaderi Jacqueline Mukangira yagiranye ibiganiro n’abandi banyacyubahiro mu Murwa Mukuru barimo Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Visi Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko n’Uhagarariye Ihuriro rya ba Ambasaderi muri Maldives.

 

 

 

ubwanditsi@umuringanews.com


IZINDI NKURU

Leave a Comment