Yaragiye kwihekura Imana ikinga ukuboko, dore icyo urukiko rwamuhanishije


Urukiko rwisumbuye rwa Huye, mu cyumweru gishize rwasomye urubanza Ubushinjacyaha bwari bukurikiranyemo Mukabalisa Antoinette icyaha cy’ubwinjiracyaha mu kwihekura, yakoreye umwana yari amaze kubyara, rumuhamya icyaha maze rumukatira igifungo cy’imyaka ibiri n’amezi atandatu.

Urukiko rwamuhanishije icyo gifungo kubera ko kuva yafatwa kugeza aburana mu mizi yemeye icyaha, asobanura ku buryo budashidikanywaho uko yagikoze, kuba uruhinja yashakaga kwica rukaba ruriho kandi akaba yarasabye imbabazi.

Ku wa 29/07/2021, mu cyumba cy’iburanisha cy’Urukiko Rwisumbuye rwa Huye nibwo haburanishirijwe urubanza Ubushinjacyaha buregamo uwo mugore w’imyaka 41 wabyaye umwana agahita amujugunya mu cyobo cyagenewe kuvidurirwamo imyanda, ariko ku bw’amahirwe avanwamo akiri muzima.

Inkuru Kigali Today ikesha Ubushinjacyaha ivuga ko bwamusabiye igifungo cy’imyaka itatu. Icyaha uregwa akurikiranyweho n’Ubushinjacyaha cyakozwe ku wa 12/07/2021, gikorerwa mu Kagari ka Ndora, Umurenge wa Ndora Akarere ka Gisagara, ubwo uyu mugore yamaze kubyara uruhinja agahita arujugunya mu cyobo cya metero zigera mu icumi rukaba rwaraje kuvanwamo nyuma y’umunsi umwe n’abantu bumvise urwo ruhinja rurira.

Mu iburanisha, uregwa yaburanye yemera icyaha agisabira imbabazi. Avuga ko yabitewe n’uko yashakaga ko umugabo we ufunze nafungurwa atazabimenya kubera ko ari undi mugabo wari waramuteye inda.

Ubushinjacyaha bwari bwamusabiye igifungo cy’imyaka itatu hashingiwe ku ngingo ya 21 na 108 z’Itegeko nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange. Urubanza rwapfundikiwe ruzasomwa tariki ya 04 Kanama 2021 i saa cyenda z’amanywa.

 

Source: Kigali Today 


IZINDI NKURU

Leave a Comment