Yakuriweho ibirego nyuma yo gushinjwa gushora mu busambanyi umunyeshuri w’imyaka 16 yigishiga


Umwarimu witwa Eleanor Wilson w’imyaka 29 wasambanye n’umunyeshuli we w’imyaka 16 mu bwiherero bwo mu ndege barimo, yamutamaje abwira abannyeshuli bagenzi be ko uyu mwarimu yamubwiye ko agiye gukuramo inda yamuteye. Uyu mwarimu wari usanzwe afite umukunzi, yasambaniye mu ndege n’umunyeshuli we mu mwaka wa 2015, ubwo yari afite imyaka 26 bavuye ku kibuga cy’indege cya London Heathrow muri Kanama. Uyu mugore Wilson ukomoka ahitwa Dursley mu Bwongereza, yamamaye mu binyamakuru uyu munsi, nyuma yo gukurwaho ibirego yakurikiranwagaho n’urukiko birimo guhohotera umwana utarageza ku myaka y’ubukure akamukoresha imibonano mpuzabitsina.

Yakuriweho ibirego nyuma yo gushinjwa gushora mu busambanyi umunyeshuri yigishaga w’imyaka 16

Urukiko rwa Bristol rwabwiwe n’ubushinjacyaha ko uyu mwarimu wigisha ku kigo cya Bristol secondary school , ariwe watangiye gushotora uyu munyeshuli amwandikira ubutumwa bwuzuyemo amagambo y’urukozasoni no kumusembura ngo baryamane ndetse ubwo bari bicaranye mu ndege yakomeje kumukorakora birangira bagiye gusambanira mu bwiherero.

Uyu munyeshuli yabwiye polisi ko uyu mwarimu ariwe wamuhamagaye amujyana mu bwiherero bakorana imibonano mpuzabitsina yamukuyemo imyenda.

Umubyeyi w’uyu muhungu utavuzwe amazina yavuze ko yakundaga kubona ubutumwa bw’uyu mwarimu muri telefoni y’uyu mwana we akagira ngo ari kumufasha kutiheba cyane ko yari amaze iminsi atandukanye n’umukunzi we.

Yashinjwaga gusambanya umwana yigishaga none yakuriweho ikirego

Ubwo uyu mwarimu wigisha Physics yabwiraga uyu munyeshuli ko yamuteye inda ndetse agiye kuyikuramo,yagize ubwoba, abikwirakwiza ku ishuli bituma ubutabera bukurikirana uyu mugore nk’uko byatangajwe n’umushinjacyaha mu rukiko.

 

NIYONZIMA Theogene


IZINDI NKURU

Leave a Comment