Yahaye agaciro amatora y’abadepite, birangira abyaye Mukadepite


 

Umubyeyi witwa Maniraguha Claudine wo mu Kagari ka Nyagahinga, Umurenge wa Cyanika, mu Karere ka Burera avuga ko yabyutse mu gitondo yumva mu nda aribwa nk’uko bimaze iminsi bimugendekera, ariko kubera guha amatora y’abadepite agaciro arihangana ajya gutora, akaba yahise abyara abana batatu b’abakobwa nyuma y’uko ibise bimufashe akimara gutora.

Yabyaye abana 3 avuye kwitorera abadepite, birangira umwe mu bo yibarutse amwise Mukadepite

Uyu mubyeyi yahisemo kwita umwana we Mukadepite nyuma yo kubyara abana batatu amaze gutora abadepite mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere tariki 3 Nzeri 2018, akaba yatangaje  ko akimara gukandagira mu rugo avuye gutora yumvise ibise bitangiye kuza, mu gihe yitegura kujya mu bitaro ahita abyara abana batatu kandi abyara neza.

Maniraguha  uba mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe, nyuma yo kwibaruka abana be avuye gutora abadepite, yatangaje ko asaba ubufasha abadepite, aho yagize ati “ ndasaba abadepite mvuye gutora ko bampa ubufasha kuko icyo nakoze ni ukwitanga no kubaha agaciro, kuba nabyariye mu rugo byonyine babyumve ko nabitangiye, iyo ntajya gutora mba nagejejwe kwa muganga, ni nayo mpamvu umwe mu mpanga zanjye ngiye kumwita Mukadepite kugira ngo abadepite bamfashe  bampa inka abana babone amata”.

Abana bavutse nyina avuye gutora umwe yahise yitwa Mukadepite

Maniraguha washakanye na Harerimana Emanuel, wamaze kubyara abakobwa batatu b’impanga ku munsi w’amatora ndetse akaba umwe yamwise Mukadepite, yabyishimiye dore ko yari amaze kubyara imbyaro eshanu zose abyara abahungu gusa.

 

IGIHOZO UWASE Justine


IZINDI NKURU

Leave a Comment