Yaciye amarenga ko ashobora gusubira ku butegetsi mu myaka itanu


Amatora yo gusimbura Kabila azaba tariki 23 Ukuboza. Nibwo bwa mbere hazaba habaye ihererekanyabutegetsi mu mahoro kuva RDC yabona ubwigenge mu mwaka w’1960. Ishyaka rya Kabila ryatoranyije Emmanuel Ramazani Shadary ngo arihagararire mu matora. Hari abavuga ko yaba yarashyizweho kugira ngo ayobore manda imwe hanyuma Kabila azagaruke akomerezeho. Itegeko Nshinga rya RDC ryemerera Kabila kuba yagaruka kwiyamamaza mu mwaka wa 2023.

Perezida wa RDC Kabila Joseph

Mu kiganiro yagiranye na Reuters kuri iki Cyumweru, Kabila yavuze ko abantu bakwiye gutegereza bakareba uko bizagenda. Ati “Kuki tutategereza muri 2023 hanyuma tukareba uko bigenda”. Yavuze ko atajya akunda guhishura imigambi ye haba mu buzima busanzwe no muri politiki. Icyakora yavuze ko adateganya kuva muri politiki, ndetse ngo uzamusimbura azamugira inama nazimusaba.

Nubwo amatora agiye kuba, imiryango n’ibihugu by’amahanga byagiye bitangaza ko ashobora kutagenda neza kubera umutekano.

Mu gihe Kabila we yavuze ko amatora azagenda neza, indorerezi z’amahanga zikabura icyo zivuga. Ati “Turifuza kugira amatora anyuze mu mucyo nkuko bikwiriye. Indorerezi zitekereza ko amatora atazaca mu mucyo no mu bwisanzure, ntegereje kureba icyo zizavuga”.

Kabila kandi yavuze ko ntacyo yicuza kuba atarakoze mu myaka 17 amaze ayoboye RDC. Yavuze ko yakoze ibyo yagombaga gukora nubwo hakiri byinshi byo gukora. Ati “ Twicuza? Oya rwose, habe na gato. Twakoze byinshi. Igikomeye ni uko twabashije kongera guhuriza hamwe igihugu, tukagisubiza ku murongo. Haracyari urugendo rurerure, kandi hari ibindi bice bigomba kwandikwa mbere y’uko twandika igitabo kimwe cy’amateka yacu”.

Kabila w’imyaka 47 yagiye ku butegetsi mu mwaka wa 2001 nyuma y’urupfu rwa se Laurent Desire Kabila wishwe n’abamurindaga.

NIYONZIMA Theogene


IZINDI NKURU

Leave a Comment