Yabeshyuje abayimaga amahirwe ku mukino wa mbere muri CECAFA


Rayon Sports itangiye neza irushanwa rya CECAFA Kagame Cup, abakinnyi bavuye muri APR FC bari bafite imbaraga z’abafana babakomeraga amashyi y’urufaya kuri buri gikorwa bakoze mu kibuga, nyamara  ntiyahabwaga amahirwe bitewe n’uko yakinaga n’ikipe y’ikigugu yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo no muri Africa.

Rayon Spotrs ntiyatinye kwitwara neza imbere ya Mazembe

Mu minota ibanza, umukino warimo imbaraga nyinshi n’isyka,  Iranzi Jean Claude wavuye muri APR FC akajya muri Rayon Sports yacometse umupira mwiza, Jules Ulimwengu atazuyaje ahita awushyira mu nshundura biba 1-0.

Abakinnyi ba Tout Puissant Mazembe bananiwe kureba mu rushundura rwa Rayon Sports

TP Mazembe yagerageje gushakisha uburyo bwo kwishyura igitego ariko Heve Rugwiro na we wavuye muri APR FC  na bagenzi Iragire Said wahoze muri Mukura VS ndetse n’umunyezamu Yves Kimenyi na we wakiniraga APR FC baba ibamba.

Umukino urangira Rayon Sports benshi babyinirira gikundiro itsinze Tout Puissant Mazembe 1-0, mu gihe benshi bahaga amahirwe make Rayon Sports kuri uyu mukino.

 

NIYONZIMA Theogene


IZINDI NKURU

Leave a Comment