Yabafashe basambanira iwe bamurusha umujinya


 

Umugabo wo mu Kagari ka Kabuguru II, mu Murenge wa Rwezamenyo ho mu Karere ka Nyarugenge, yaguye gitumo umugore we aryamanye n’undi mugabo mu buriri bwe. N’agahinda kenshi, uyu mugabo yabwiye itangazamakuru ko yasanze uwo mugabo aryamye ku buriri yambaye ubusa, umugore we ari kumwagaza mu gituza.

Akimara kubona iri shyano, yahamagaye inzego z’umutekano kugira ngo nazo zibyirebere.

Mu kwiregura kwe umugore yavuze ko atacyifuza kubana n’umugabo we, amubwira ko yatuza agategereza umwanzuro w’inkiko kuko yamaze kwaka gatanya, yagize ati “ariko se azajya afuhira buri muntu wese kugeza ryari, yatuje agategereza imyanzuro y’inkiko ko nasabye gutana na we, ibindi akabireka”.

Abafashwe bakekwaho ubusambanyi mu rugo rw’undi mugabo ariko polisi yahise ibarekura kuko nta bimenyetso

Umugabo we akagira ati “Njye byantunguye cyane kuko siniyumvishaga ko ashobora kuzana undi mugabo mu cyumba imbere y’abana kuko bari bakiri maso”.

Umugabo wasanzwe aryamanye n’umugore w’abandi, ubwo abaturage bahururaga ari benshi, yumvikanishije kwihagararaho n’amashagaga menshi avuga ko iyo nyir’urugo amukoraho yari bumusebereze imbere y’abana be.

Ubwo inzego z’umutekano zahageraga, aba bombi bajyanywe kuri sitasiyo ya Polisi ya Nyakabanda ariko bahita barekurwa kuko nta kimenyetso kigaragaza ko basambanye, dore ko uriya mugore yakomeje gushimangira ko ari muri gahunda za gatanya.

 

NIYONZIMA Theogene

 

 


IZINDI NKURU

Leave a Comment