Uwavumbuye ubwoko bushya bwa covid-19 “Omicron” yamennye ibanga


Umushakashatsi ukomoka muri Afurika y’Epfo, Dr Angelique Coetzee, yavuze ko yahatiwe n’abandi bashakashatsi ndetse n’abanyapolitiki bo ku mugabane w’u Burayi, kugira ngo avuge ko ubwoko bwa Covid-19 bwa Omicron yari amaze kuvumbura, bufite ubukana bukomeye cyane nyamara bufite ubukana bworoheje ugereranyije n’andi moko nka Delta.

Dr. Coetzee unakuriye ishyirahamwe ry’abaganga muri Afurika y’Epfo, ni umwe mu ba mbere ku Isi bavumbuye ubwoko bwa Omicron mu Ugushyingo 2021. Akimara kubuvumbura, yakoze ubushakashatsi afatanyije na bagenzi be, kugira ngo barebe ubukana bw’ubu bwoko bushya.

Baje gusanga ubu bwoko bufite ubushobozi buhambaye bwo kwihinduranya cyane, bivuze ko bunandura vuba kurusha ubundi. Icyakora baje no gusanga bufite ubukana buke bwo kuzahaza umuntu uburwaye, ugereranyije n’ubundi bwoko nka Delta.

Gusa ubwo Dr. Coetzee yasangizaga abandi bashakashatsi aya makuru yari amaze kubona, yaje gusabwa kuvuga ko ‘Omicron ifite ubukana bukabije’ nyamara we yari yabonye ko ‘ifite budakanganye’.

Uyu mushakashatsi yahamagawe n’abandi bashakashatsi bo mu Burayi, hiyongeraho abanyapolitiki batandukanye, bose bamubwira ko akwiye guhindura imvugo ye.

Yasobanuye ko atiyumvisha impamvu yakomeje gusabwa kuvuga ko Omicron ikanganye, agakeka ko bishobora kuba biterwa n’uko Omicron yagize ingaruka zikomeye mu Burayi kurusha muri Afurika.

Ati “Kubera ko Omicron yihinduranya cyane, bariya bashakashatsi n’abanyapolitiki batari abo muri Afurika y’Epfo barampamagaye bambwira ko nibeshye ubwo navugaga [ko Omicron idakanganye] bavuga ko ari indwara iteye ubwoba…bambwiraga ko ntazi ibyo ndi kuvugaho, bakomeza kungendaho.”

Yakomeje abwira Daily Telegraph ati “Muri Afurika y’Epfo ni indwara yoroheje ariko mu Burayi yari indwara ikomeye cyane, ari nabyo abanyapolitiki bashakaga ko mvuga. Hari igitutu gikomeye cyaturukaga mu bashakashatsi n’abanyapolitiki bo mu Burayi bambwiraga bati ‘Turakwinginze ntuvuge ko [Omicron] ari indwara yoroheje.’”

Icyakora byaje kurangira ibyavuye mu bushakashatsi bwa Dr. Coetzee byemejwe n’abandi benshi, bavuze ko Omicron yandura vuba ariko idafite ubukana bwo kuzahaza umurwayi nk’ubwa Delta n’andi moko ya Covid-19.

 

 

NIYONZIMA Theogene 


IZINDI NKURU

Leave a Comment