Uwafungishije umunyamakuru Manirakiza, ari mu bujurire bw’igifungo cy’imyaka 7


Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 25 Ukwakira 2023, ku masaha y’igicamunsi nibwo Urukiko rw’ibanze rwa Kicukiro rwategetse ko umunyamakuru Manirakiza Theogene afungwa by’agateganyo akaba akurikiranyweho icyaha cyo gukangisha gusebanya.

Urukiko rufashe uyu mwanzuro nyuma y’aho kuri uyu wa kabiri tariki 24 Ukwakira 2023,ubwo umunyamakuru Manirakiza Theogene yagezwaga imbere y’urukiko rw’ibanze rwa Kicukiro, Kagarama, ikirego cyahindutse, ruswa y’ibihumbi magana atanu (500.000frs) isimbuzwa gukangisha gusebanya. Nubwo Nzizera Aimable yareze uyu munyamakuru nawe ari mu bujurire bw’igihano cy’igifungo cy’imyaka 7 yari yakatiwe ubwo yahamwaga n’icyaha cyo guhimba no gukoresha inyandiko mpimbamo.

Nzizera Aimable wafungishije umunyamakuru Manirakiza Theogene nyuma y’amasezerano bagiranye, yagiye ashinjwa ibyaha by’inyandiko mpimbano mu bihe binyuranye harimo ibyo yagiye ahanirwa ndetse n’ibyo aburana kuri ubu, dore ko harimo ibyo yagiye aniyemerera imbere y’umucamanza birimo guhimba no gukoresha inyandiko mpimbamo.

Uko ikirego Nzizera yareze Manirakiza cyahinduwe

Ikirego Nzizera Aimable yareze umunyamakuru Manirakiza Theogene cyahinduwe kigeze mu bushinjacyaha, dore ko ubwo yatabwaga muri yombi tariki 11 Ukwakira 2023, RIB yari yatangaje ko Manirakiza Theogene umuyobozi w’ikinyamakuru ukwezi.rw n’umuyoboro wa Youtube Ukwezi TV yafatiwe mu cyuho afatanywe ruswa y’ibihumbi Magana atanu (500,000frs).

Byatunguranye ubwo kuri uyu wa kabiri ubwo yaburanaga ifungwa n’ifungurwa, ubushinjacyaha bwamushinjije ibyaha byo gukangisha gusebanya Nzizera Aimable.

Ubushinjacyaha buvuga ko hari impamvu zikomeye zituma Manirakiza Théogène akekwaho icyaha, zirimo inyandiko igaragaza ko yafatanywe amafaranga ibihumbi Magana atanu (500,000 frs), amasezerano yagiranye na Nzizera amubuza gukomeza kumusebya, ubutumwa Manirakiza yagiye yoherereza Nzizera n’imvugo z’abatangabuhamya.

Ubushinjacyaha buvuga ko muri Mutarama 2023, Manirakiza yakoze inkuru isebya Nzizera Aimable ifite umutwe ugira uti “Nzizera uzwiho guhemukira Rubanda icyo agamije ni ugusebya umurimo w’Imana.”

Muri Kanama 2023 ubushinjacyaha bwatangaje umunyamakuru Manirakiza yongeye koherereza Nzizera Aimable ikiganiro kigamije kumutera ubwoba, yise “Operasiyo mafia: Uko Nzizera yemeye gukorana n’interahamwe ngo azagororerwe isambu.”

Bukomeza buvuga ko Nzizera yabonye Manirakiza akomeje kumutera ubwoba ahitamo kumusaba ko bagirana amasezerano y’imikoranire, agamije guhagarika iryo terabwoba no kumubuza gukomeza kumukoraho inkuru zimusebya.

Bwagaragaje ko nubwo hahinduwe inyito y’icyaha ariko ibikorwa bigeze icyaha yafatiwe ari byo akurikiranyweho kugeza n’uyu munsi.

Amasezerano umunyamakuru Manirakiza Theogene yagiranye na Nzizera Aimable yagombaga gutangira kubahirizwa tariki ya 1 Mutarama 2024, ariko mu Ukwakira 2023 Minirakiza yasabye Nzizera ko bamuha miliyoni 2 Frw, kugira ngo kubasebya bihagarare, Nzizera Aimable yamubwiye ko ayo mafaranga atayabona, ariko ko yaba amuhaye ibihumbi magana atanu (500,000frs), ni nabwo bumvikanye umunsi wo kuyamuha ari wo munsi Manirakiza yatawe muri yombi amaze kuyahabwa.

Manirakiza Théogène yemera ko yafatiwe mu biro bya Nzizera ariko ko atari aje kwaka ruswa, ko ahubwo bari bafitanye  amasezerano y’imikoranire bari bagiranye yari agamije kwamamaza ibikorwa bya sosiyete y’ubwubatsi yitwa Amarebe Investment, y’umudugudu bari bagiye kubaka.

Manirakiza kandi avuga ko ubushinjacyaha bwirengagije ibimenyetso bimushinjura bufite, bikubiye mu biganiro yagiye agirana na Nzizera mu bihe bitandukanye. Ahamya ko mu biganiro bagiranye, yagiye abwira Nzizera ko igihe cyose yagira icyo ashaka kuvuga ku nkuru zimuvugwaho azajya amuha umwanya.

Yasabye Urukiko guca urubanza rutabera, ubutabera bukazatangwa mu nyungu za rubanda, cyane ko yagaragaje ko nubwo ubushinjacyaha buvuga ko amasezerano yari gutangira kubahirizwa muri Mutarama 2024, ariko harimo ingingo ivuga ko bashoboraga no gutangira mbere yaho, bivuga ko igihe yakiraga amafaranga amasezerano yari yamaze gutangira kubahirizwa.

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 25 Ukwakira 2023, ku masaha y’igicamunsi nibwo Urukiko rw’ibanze rwa Kicukiro rwategetse ko umunyamakuru Manirakiza Theogene afungwa by’agateganyo akaba akurikiranyweho icyaha cyo gukangisha gusebanya.

Nzizera wafungishije umunyamakuru Manirakiza ari mu rubanza rw’inyandiko mpimbano

Company BIS & Supply LTD ya Nzizera Aimable yasabye umwenda muri ECOBANK ungana na miliyoni Magana abiri (200,000,000frw) atanga ingwate y’umutungo utari uwe, ubwo yananirwa kwishyura uwo mwenda, ECOBANK yasabye RDB ko utezwa cyamunara, ariko ba nyiri mutungo babimenye cyamunara barayihagarika ari nabwo bahise batanga ikirego ko uwo mutungo wabo yagiye kuwusabisha inguzanyo akoresheje guhimba no gukoresha inyandiko mpimbamo, kuko icy’umwimerere ba nyiri umutungo bari bagifite ndetse yari yanabasinyiye mu mwanya wabo ku masezerano yo kumutiza ingwate.

Nzizera Aimable ibi si ibyo ahimbirwa kuko imbere y’urukiko we ubwe yiyemereye icyaha, nubwo urukiko ruvuga ko hari ibyo abeshya mu buryo yagikozemo dore ko hari n’icyemezo cyerekana ko icyangombwa cy’ubutaka ba nyiri umutungo Nzizera yatanzeho ingwate basigaranye ari umwimerere kandi ko amasezerano amutiza ingwate RFL yemeje ko imikono iyariho itari iya ba nyiri umutungo.

Ubushinjacyaha bwanavuze ko atari ubwa mbere Nzizera Aimable ahamwe n’icyaha guhimba no gukoresha inyandiko mpimbamo nk’uko bigaragazwa n’ibimenyetso we ubwe yivugiye ko yigeze kugihanirwa yagikoze mu bihe bitandukanye aho yahimbye amasezerano yo muri Equity Bank yabaye kuwa 28 Werurwe 2018. Ubushinjacyaha bukaba bwaramusabiye igihano cy’igifungo cy’imyaka 7 aho kuri ubu ari mu bujurire azaburana tariki 8 Ugushyingo 2023.

Umunyamakuru Manirakiza Theogene we ubwe imbere y’urukiko yatangaje ko Nzizera Aimable ufite Company yitwa amarebe ikora ubwubatsi, ubwo bagiranaga ibiganiro akaba ari nawo munsi yamuteze ruswa, yamufashe amajwi we ubwe yivugira ko yatanze ruswa ya miliyoni 20 mu mujyi wa Kigali kugirango yemererwe gutangira kubaka umudugudu, bikaba byari ibikorwa byari kuzatangirana n’ukwezi kwa Mutarama k’umwaka utaha 2024.

Byavuzwe ko abana ba Nkundabanyanga Eugenie wari warambuwe isambu ndetse akurikiranyweho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bagiye barega Nzizera bamuvugaho ubwambuzi bushukana akorera umubyeyi wabo amwizeza kumugirisha umwere ku byaha yaregwaga.

 

 

 

 

 

 

 

UBWANDITSI:umuringanews.com


IZINDI NKURU

Leave a Comment