Raporo y’Urwego rw’Ubutasi muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (FBI) igaragaza ko buri masegonda 40 umwana wo muri icyo gihugu aba ashimuswe cyangwa akaburirwa irengero.
Iyi raporo igaragaza ko kimwe cya kabiri cy’abana bari munsi y’imyaka itandatu bashimutwa n’abo mu miryango yabo, cyane cyane bigakorwa n’umwe mu babyeyi b’uwo mwana bahanye gatanya.
Ni mu gihe umwe mu bana barindwi uri hagati y’imyaka 10-18 aburirwa irengero ari we wafashe umwanzuro wo kuva mu muryango we akagenda ameze nk’uwuhunze, ibimuviramo kuba mu buzima bwo ku muhanda.
Abo bikura mu muryango yabo, 75% baba ari abakobwa, naho hagati ya 6-22% muri bo bagaterwa inda baba ku muhanda.
Iyi raporo igaragaza ko abakiri bato bahunga imiryango yabo muri Amerika, hagati ya 20 na 40% muri bo baba ari ababarizwa mu muryango wa LGBTQ, mu gihe kimwe cya kabiri cy’abahunga iyo miryango babiterwa n’ihohoterwa ryo ku mubiri bakorerwa.
Abagera kuri 38% bo bahunga ihohoterwa rishingiye ku marangamutima, naho 17% bakava mu miryango yabo kubera gukorerwa ihohoterwa rishingiye ku gitsina.
Abana 27% baburirwa irengero muri Amerika, ni bo babura babigizemo uruhare hakiyongeraho izindi mpamvu zirimimo no gushimutwa n’abandi bantu batari abo mu miryango yabo, bagamije kubajyana mu bikorwa by’iyicarubozo birimo no kubacuruza ngo bakoreshwe ibikorwa by’urukozasoni.
Umuryango wita ku buzima bw’umwana ‘The International Centre for Missing and Exploited Children’, ugaragaza ko abana miliyoni umunani baburirwa irengero buri mwaka ku Isi yose.
INKURU YANDITSWE NA TUYISHIME Eric