Urupfu rwa Rubayita rwahagurukije u Rwanda


Ambasade y’u Rwanda muri Kenya yohereje umudipolomate mu gace ka Iten gukurikirana iby’urupfu rubabaje rw’Umunyarwanda, Siraj Rubayita waguyeyo.

Rubayita w’imyaka 34 yari amenyerewe mu mikino ngororangingo yo gusiganwa ku maguru no gusimbuka akaba yarapfuye ku wa Gatanu tariki 18 Kanama, aguye muri Iten muri Kenya aho yari ari mu myitozo.

Kugeza ubu iperereza rirakomeje ariko ibitangazamakuru byo muri Kenya byavuze ko inkuru y’uru rupfu yamenyekanye nyuma yo kugirana amakimbirane n’umukinnyi mugenzi we wo muri Kenya ku wa Kane w’icyumweru cyabanjirije icyo yapfuyemo.

Ayo makimbirane ngo yaturutse ku bwumvikane bucye bagiranye biturutse ku mugore bombi bakundaga.

Rubayita yitabiriye amarushanwa mpuzamahanga anyuranye arimo iribera mu Rwanda (Kigali Peace Marathon); iryo mu Butaliyani (Regional 10000m Championships); iryo muri Uganda (Ugandan Championships) n’ayandi.

Newtimes yatangaje ko ambasade y’u Rwanda muri Kenya yatangiye gukurikiranira hafi uko byagenze ndetse ko hari umudipolomate woherejwe mu karere ka Iten, aho byabereye.

Iyi nkuru ikomeza ivuga ko ambasade iri gukorana n’abo mu muryango wa nyakwigendera bagiye muri Kenya mu rwego rwo kubafasha gutahukana umurambo.

Kugeza ubu Ishyirahamwe ry’Imikino Ngororangingo mu Rwanda ryunamiye Siraj Rubayita rivuga ko ribabajwe n’urupfu rwe nk’umukinnyi watangaga icyizere.

 

 

 

 

SOURCE: The New Times


IZINDI NKURU

Leave a Comment