Urunturuntu hagati y’abayobozi b’u Bwongereza, intandaro ni iyihe?


Kuwa mbere tariki 20 Werurwe 2023, mu nama yari ihuje abagize Inteko Ishinga Amategeko y’u Bwongereza  na Minisitiri w’Umutekano w’u Bwongereza, Suella Braverman  abazwa n’abagize inteko byinshi ku rugendo aherutsemo mu Rwanda, habayeho guterana amagambo n’abadepite barimo na Minisitiri wungirije w’ubutegetsi bw’igihugu, Yvette Cooper wo mu Ishyaka ry’Abakozi utarigeze yishimira na busa imikoranire y’u Bwongereza n’u Rwanda ijyanye n’uko abimukira binjiye muri icyo gihugu binyuranyije n’amategeko boherezwa mu Rwanda.

Yvette Cooper yatangiye yakira Minisitiri Braverman mu nteko mu buryo buninura aho yagize ati “Twakiriye Minisitiri w’Umutekano Suella Braverman uvuye mu butembere bw’akazi buhenze cyane.” Aha yashakaga kugaragaza ko urugendo Braverman amazemo iminsi mu Rwanda rugamije kureba aho abinjira mu Bwongereza mu buryo butemewe bazatuzwa, ruhenze ndetse rutari rukenewe.

Mu kumusubiza Breverman yavuze ko atangazwa n’uburyo Yvette Cooper azamura ijwi iyo bigeze k’u Rwanda. Ati “Ndamukangurira kureka ibitekerezo bye by’ubugoryi ndetse bitakigezweho akenshi avuga ku nshuti zacu z’u Rwanda.”

Hakurikiyeho Stephen Kinnock na we wo mu Ishyaka ry’Abakozi, ritemeranya n’iyi mikoraniye y’u Bwongereza n’u Rwanda, wabajije Braverman ku bijyanye n’amafaranga azagenda ku kubimukira, anamubaza uburyo azabona aho ashyira abinjira mu Bwongereza mu buryo butemewe umunsi ku munsi.

Braverman yahise abwira abo mu Ishyaka ry’Abakozi kuva kuri Twitter n’ahandi bagasura u Rwanda aho gukomeza kurwanya ibyo batarabona, asaba abaturage kugereranya ibyo Guverinoma y’u Bwongereza yakoze mu minsi 10 ishize n’ibyo abo mu Ishyaka ry’Abakozi bakoze.

Yakomeje ati “Minisitiri w’Intebe nanjye twakoze uko dushoboye ngo dufatanye n’u Bufaransa ku bijyanye n’abinjira muri ibyo bihugu ku buryo butemewe. Nagaragaje ingamba twakoresha mu guhangana n’icyo kibazo ndetse twarabitoreye.”

Yakomeje ati “Mu mpera z’iki cyumweru nahuye n’impunzi zatujwe mu Rwanda mbona uburyo babayeho neza ndetse mbona n’inzu abazajyanwa yo bazakoresha. Ese abo mu Ishyaka ry’Abakozi bo bakoze iki? Uretse [Yvette Cooper] guhora kuri Twitter yigaragara nk’intyoza.”

“Icyo mbasaba ni ukuva kuri urwo rubuga mukajya mu Rwanda (kureba)”.

Minisitiri Braverman yabwiye abadepite ko ingengo y’imari yagenewe gufasha abimukira iri gukoreshwa mu buryo bwemewe n’amategeko yaba ajyanye n’uburenganzira bwa muntu ndetse n’andi ku buryo nta kibi kibirimo.”

Yatangaje ibi mu gihe akimara kuva mu Rwanda, yamaganye abanenga ayo masezerano yo kohereza abimukira, avuga ko ahubwo bizaba ari ‘n’umugisha ku bimukira’ bazoherezwa kuba mu Rwanda.

Imibare ya Guverinoma y’u Bwongereza igaragaza ko mu mwaka ushize abimukira binjiye muri icyo gihugu bakoresheje ubwato bageze ku 45.756, bavuye ku 28.526 muri 2021.

Mu kugabanya iyo mibare u Bwongereza buri gukora uko bushoboye ngo bugenzure aho abimukira banyura (mu nzira y’amazi azwi nka English Channel). Muri Mata 2022 nibwo u Bwongereza bwemeranyije n’u Rwanda ko abimukira binjiye mu buryo bunyuranyije n’amategeko, bazajya boherezwa mu Rwanda mu gihe ubusabe bwabo bugisuzumwa.

 

 

 

 

UBWANDITSI:umuringanews.com


IZINDI NKURU

Leave a Comment