Uruhande rwa Perezida Macron ku kibazo cya Gaza na Israel n’ubutabazi yatanze


Perezida w’Ubufaransa Emmanuel Macron yanditse ku rubuga rwa X ko igihugu cye kiteguye kwakira abana bagera kuri 50 bakomerekejwe n’ibitero by’ingabo za Israel zigenzura ibyo bitaro muri iki gihe aho zivuga ko ibyo bitaro byari indiri y’abari mu mutwe wa Hamas.

Perezida Macron yanavuze ko Ubufaransa bwiteguye kohereza ibikoresho by’ubuvuzi indege ikazahaguruka mu ntangiriro z’iki cyumweru kugira ngo igere muri Egiputa mu minsi iri imbere.

Ati “Ku bijyanye n’abana bakomeretse cyangwa barwaye bo muri Gaza bakeneye ubuvuzi bwihutirwa, Ubufaransa burimo gushakisha uburyo bwose burimo n’inzira yo mu kirere kugira ngo bavurirwe mu Bufaransa, bakaba biteguye kwakira abana 50 bazavurirwa mu bitaro byabo.

Perezida Macron yavuze ko aherutse gusaba ko hagaruka amahoro n’umutekano kuri bose, akurikije inkingi eshatu zirimo Ubufatanye mpuzamahanga mu kurwanya iterabwoba.

Kurengera abaturage b’abasivili, hakurikijwe amategeko mpuzamahanga arengera ikiremwamuntu.Gusubizaho inzira ya Politiki yo gushyira mu bikorwa umubano mwiza w’ibihugu byombi.

Perezida Macron avuga ko ari ibihe byihutirwa ku baturage ba Gaza kuko bakeneye imfashanyo z’ubutabazi igomba kubageraho vuba.

Ati “Ubufaransa burimo gukora ibishoboka byose kugira ngo haboneke amahoro n’ubwumvikane hagati ya Israel na Hamas kugira ngo imirwano ihagarare.

Minisiteri y’Ubuzima ya Hamas ivuga ko ibisasu by’ingabo za Israel bimaze guhitana Abanyaparesitina ibihumbi 13 kuva iyi ntambara yakubura kuva tariki 7 Ukwakira 2023 ubwo abarwanyi ba Hamas binjiraga ku butaka bwa Israel bakahica abantu barenga 1200 naho abarenga 200 bagatwarwa bunyago.

Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima OMS rivuga ko abakozi baryo bageze ku bitaro bikuru bya Al-Shifa byo mu mujyi wa Gaza bagasanga harahindutse agace k’urupfu aho babyise mu rurimi rw’igifaranga ‘Zone de mort’.

 

 

 

 

 

SOURCE:France24


IZINDI NKURU

Leave a Comment