Umutoza Robertinho yashyize hanze ikimuvanye muri Rayon Sports


Ahagana ku isaha ya saa saba na mirongo ine n’itanu z’urukerera rwo kuri uyu wa Gatatu tariki 21 Kanama 2019 nibwo umutoza Robertinho yuriye indege asubira iwabo muri Brazil gusa yasezeye ku bafana ba Rayon Sports ndetse avuga ko ari ikipe azahora yubaha.

Robertinho Wafashije Rayon Sports gusubira mu bihe byiza itaherukaga, yatangaje impamvu zitumye ahagarika gutoza iyi kipe.

Robertinho yabwiye itangazamakuru ko yagarutse mu Rwanda ahanini kubera ubusabe bw’abafana,yemera byose ikipe ya Rayon Sports ngo yamusabaga harimo ko yari kuguma ku mushahara yahozeho umwaka ushize ariko bikarangira adahawe amasezerano mashya.

Yagize ti “Namaze iminsi 23 ntegereje guhabwa amasezerano …njyewe ndi umunyamwuga. Saison ishize nakoranye na Perezida Muvunyi kandi nta kibazo cyabayeho,birangira buri muntu wese yishimye. Nagarutse nziko nje muri ya Rayon nasize ariko nasanze hari ibintu byinshi byahindutse …”

Yunzemo ati “Nkanjye nk’umunyamwuga sinshobora gukora nta kontaro, nta modoka yo kugendamo,ibyo ntabwo ari ukubaha umuntu…Niba ugiye kuzana umutoza cyangwa umukinnyi uziko hari icyo yakoreye ikipe, uba ukwiriye guha agaciro ako kazi yakoze mbere mu ikipe…Kubwa njye byarambabaje cyane kuko nasanze atari ubunyamwuga.”

Robertinho akomeza avuga ko we yari yemeye byose ariko ngo hari ibyo atari kwihanganira. Yagize ati “Ntabwo nari gukomeza kujya gutoza nteze moto kuko hatabonetse imodoka. Nahise nsezera. Uko niko kuri.”

Robertinho yavuze ko Rayon Sports izamuhora ku mutima ndetse ngo ntazibagirwa uko yakoranye neza na Perezida Paul Muvunyi wahoze ayobora Rayon Sports mu mwaka w’imikino ushize.

Mu butumwa yageneye abafana ba Rayon Sports,  Robertinho yagize ati “Ndifuriza ibyiza Rayon Sports. Ni ikipe nkunda cyane kuko bambaniye neza cyane. Hari amahirwe wenda ko ahazaza twazongera guhura ariko ubu bwo sinabasha gukorera ahantu hari imyumvire imeze kuriya, ndasaba imbabazi abafana, banyumve, bumve ko umuntu watwaye ibikombe adakwiriye gufata moto ngo ajye gutoza, cyangwa ngo akore nta masezerano.”

 

@umuringanews.com


IZINDI NKURU

Leave a Comment