Umusore yafashwe yibye Ukarisitiya, impamvu yatangaje irasekeje


Umusore w’imyaka 19 y’amavuko witwa Enock Masala,  wo mu gace ka Ifakara- Morogoro, muri Tanzania, yafatanywe Ukarisitiya Ntagatifu, arimo ashaka kuyitahana, kuko yari yanze kuyitamira nyuma yo kuyihabwa mu gihe cyo guhazwa.

Abajijwe icyatumye aza mu Kiliziya, akajya no guhazwa kandi atari umugatolika, yavuze ko atari azi imihango y’idini Gatolika, ko yagiye gufata iyo Ukarisitiya kuko yari abonye abandi bakirisitu batonze umurongo barimo bazihabwa nawe ajya kuyifata, ariko atazi uko uyihawe agomba kwitwara. Yavuze ko atari azi ko ari ikosa gutahana Ukarisitiya Ntagatifu ndetse ko atari azi ko umuntu ayibahwa rimwe gusa.

Gusa Padiri Mukuru wo kuri iyo Kiliziya, Marcus Mirwatu, yamaganye icyo gikorwa cy’uwo musore washatse gutahana Ukarisitiya Ntagatifu ayihishe, ndetse avuga ko ibikorwa by’abantu binjira mu Kiliziya aho, bakibamo ibintu bitandukanye bimaze kwiyongera, harimo abiba ibintu by’agaciro birimo ibikoresho byo gucuranga umuziki, imikeka, Ukarisitiya Ntagatifu, n’ibindi bangiza bitandukanye.

Muri abo bagiye biba muri iyo Kiliziya mu bihe bitandukanye, ngo harimo abafashwe ndetse bashyikirizwa inkiko, ariko nk’uko Padiri Mirwatu akomeza abivuga, kugeza ubu ngo ntibaramenya icyo abo bantu batari n’Abagatolika baba bagamije iyo binjira mu Kiliziya, bagatwara Isakaramentu. Gusa nanone ubu Kiliziya ayoboye ngo ikomeje gukaza ingamba zijyanye no kuyirinda cyane.

Yagize ati, ”Byaratunaniye kumenya ngo aba bantu batumwa nande gukora ibi bikorwa bibi, ntituzi intego bafite kuri Kiliziya, ku bw’ibyo rero nasabaga ko uwo musore yakomeza agakurikiranwa, hakamenyena impamvu y’ibyo bikorwa yakoze”.

 

 

 

 

 

 

INKURU YA TUYISHIME Eric


IZINDI NKURU

Leave a Comment