Umusitari Oprah amahirwe yo kubaka akomeje gukendera


Dogo Janja na Irene Uwoya wamenyekanye cyane muri Sinema nka Oprah, batandukanye mu mezi make ashize kubera ubushyamirane bakunze kugira hagati yabo ndetse banashinjanya gucana inyuma. Urugo rw’aba bombi ntirwarambye kuko bashyingiranwe mu ntangiro z’umwaka wa 2018 bakanatandukana muri uwo mwaka.

Ubukwe bwabo bwavuzweho byinshi ariko urugo rwabo nta mwaka rumaze bahise batandukana

Oprah yakunze kumvikana avuga ko kuva yashingiranwa n’uyu muraperi, ibintu byahindutse aho kumuba hafi nk’umugore we yigiraga mu bandi bagore bo ku ruhande agashudika nabo ndetse ntanatinye no kubimugaragariza.

Mu kiganiro n’ibitangazamakuru byo muri Tanzaniya, uyu mugabo Dogo Janja  ykomeje kwerekna agaciro gake yahaga oprah umugore batandukanye mu gihe gito babanye, aho atatinye gutangaza ko nta makuru na make afite ku bijyanye n’umuryango w’uyu wahoze ari umugore we. Ati “Mu muryango wanjye hari ibitagenda neza. Bari Arusha kandi murabizi niho maze igihe kirekire mba. Ku muryango wa Irene, ntimugire icyo mubimbazaho”.

Janja na Oprah batandukanye nta n’umwaka bamaranye

Uyu musitari wo muri Tanzaniya wanamenyekanye cyane ku izina rya Oprah uzwi cyane muri filimi zo muri Tanzaniya yashakanye na Dogo Janja nyuma yo gutandukana n’Umunyarwanda nyakwigendera Ndikumana Katawuti, kuri ubu uyu mudamu akaba afatwa nka bamwe mu bagore bafite amahirwe make yo kubaka nubwo uburanga bwe bwagiye buvugisha benshi, bamwe ntibatinye no kuvuga ko ibyo yakinnye yitwa oprah byaba ari nabyo bikomeje kumukurikirna mu buzima bwe busanzwe.

TETA Sandra

 

 

 


IZINDI NKURU

Leave a Comment